DRC : MONUSCO yasubije I Kinshasa ingabo za FARDC zari zarayihungiyeho M23

Goma – Ku wa 15 Gicurasi 2025, Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bushinzwe kugarura amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO) bwatangaje ko bwasoje igikorwa cyo gutwara abasirikare barenga 1,300 batari bafite intwaro b’ingabo za FARDC n’abapolisi ba PNC bari barahungiye ku bigo bya MONUSCO i Goma nyuma y’uko umujyi wafashwe n’inyeshyamba za AFC/M23 muri Mutarama 2025.

Iki gikorwa cyamaze iminsi irenga 90 cyakozwe ku bufatanye n’Umuryango utabara imbabare (ICRC), wakoraga nk’umuhuza wigenga kandi utabogamye. Nk’uko Vivian van de Perre, uhagarariye by’agateganyo MONUSCO yabivuze,

Aho yagize ati : “Nubwo twari mu bihe bigoye cyane by’umutekano, twakoze amanywa n’ijoro dufatanyije n’abafatanyabikorwa bose kugira ngo tugere ku ntego yo gukiza ubuzima no kubungabunga agaciro k’abari mu rugendo.”

Gutwara aba bantu byakozwe hakoreshejwe uburyo bugoye kandi bwagutse bw’imodoka, kajugujugu n’indege.

Harimo ingendo umunani zakozwe n’imodoka zirimo amakamyo, bisi n’imbangukiragutabara, ingendo 46 za kajugujugu n’ingendo 23 z’indege, byose bigana i Kinshasa.

Aba basirikare n’abapolisi bari bahungiye kuri MONUSCO bahawe ubufasha burimo icumbi, ibiribwa, ubuvuzi n’umutekano guhera tariki ya 30 Mata ubwo igikorwa cyatangiraga, kugeza gisojwe.

 MONUSCO yashimangiye ko igikomeje gushyira imbere inshingano zo kurinda abasivili no gushyigikira inzego z’igihugu mu bikorwa byo kugarura amahoro n’umutekano.

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *