Watch Loading...
HomePolitics

DRC :  Martin Fayulu utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Tshisekedi yamaganye ibyo guhindura itegeko nshinga

Umwe mu batavuga rumwe  n’ubutegetsi buriho muri DRC witwa Martin Fayulu yongeye gushimangira ko atazaha icyuho ubushake ubwo ari bwo bwose bwo kugerageza kuvugurura cyangwa guhindura Itegeko Nshinga rya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC).

Mu butumwa yagejeje ku Gihugu mu gihe cyo gutangira umwaka , umuyobozi w’ishyaka riharanira imihigo y’ubwenegihugu n’iterambere muri DRC  (ECIDé) yamaganye ibyo abona ko bidakwiye kandi biteje akaga igihugu .

Kuri Martin Fayulu, mu gihe DRC iri mu bihe bikomeye, irangwa n’intambara ziterwa n’imitwe ibarirwa mu ijana yitwaje intwaro ndetse no gutakaza ubutaka bw’igihugu  buhoro buhoro, Perezida uriho we yibereye gutangiza impaka zo  kuvugurura Itegeko Nshinga.

Aho yagize ati: “Iyi gahunda iteje akaga ije mu gihe igihugu kiri mu ntambara kandi kigatakaza ibice byose by’ubutaka bwacyo buri munsi. Ni ikindi cyerekezo cyitarimo ubwenge n’ubushishozi na buke  aho ubutegetsi buriho bushaka koreka igihugu nkana.

Martin Fayulu ahubwo ahamagarira ubuyobozi kuva mu byo guhindagura itegeko nshinga ahubwo bukongera kwibanda ku bibazo bikomeye by’igihugu.

 Ku bwe, Perezida Félix Tshisekedi ngo ashyira imbere ibintu bigomba kurangaza abaturage : aho kwita mu kugarura ubusugire bw’akarere no gushyiraho amategeko nyayo no kurwanya ubujura bw’umutungo wa rubanda.

Martin Fayulu arahamagarira Abanyekongo gukomeza kuba maso mu gihe cyo kugerageza kuvugurura itegeko nshinga, avuga ko ari ubujura bugamije kwikubira ubutegetsi bwateguwe n’ubutegetsi buriho ,yanahamagariye abaturage n’ingabo  gukangukira kurengera inyungu z’igihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *