Watch Loading...
HomePolitics

DRC : M23 yamaze kwigarurira Teretwari ya Masisi

Kuri uyu wa gatandatu, tariki ya 4 Mutarama, teretwari ya Masisi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo yigaruriwe n’inyeshyamba za M23.

Nk’uko amakuru aturuka muri ako gace abitangaza, ngo izi nyeshyamba ziri kugenzura uyu mujyi, nyuma y’imirwano ikaze yabaye muri kariya gace kuva ku wa gatanu hagati y’inyeshyamba za M23, leta DRC yo ivuga ko zishyigikiwe n’u Rwanda, na FARDC ifatanije n’indi mitwe yitwaje intwaro  nka Wazalendo .

Aya makuru kandi yanemejwe na  Depite  , Alexis Bahunga uhagarariye intara ya Masisi mu nteko ishinga ametegeko ya DRC .

Aho yemeje  ifatwa rya Masisi agira ati : “Birababaje ! twamenye ifatwa rya centre ya Masisi, umurwa mukuru w’ubutaka bwa Masisi. Nyuma yo no gufata agace ka Mushebere.

Uyu mudepite yasabye rero ko guverinoma ya Kongo yakusanya ibikoresho bya ngombwa  kugira ngo FARDC ihagarike M23 gukomeza kwigarurira uduce twinshi kuri izi inyeshyamba ndetse no kubirukana muri Kivu y’Amajyaruguru.

Alexis Bahunga yakomeje agira ati: “Ifatwa rya Masisi na M23 rishobora gutuma M23 itangira gutekereza kwigarurira uduce twa Walikale kandi nibagera i Walikale ibi bishobora guteza ibindi bitekerezo bishya  kandi dushobora guhura n’ibibazo byo mu 1998”.

Umubare mwinshi w’abantu bimuwe wagaragaye hafi y’ibitaro bikuru bya Masisi mu gihe abandi berekeje i Nyabiondo, Bukombo ndetse no mu bindi bice bitandukanye mu rwego rwo gushaka icumbi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *