Guhera mu gitondo cyo ku munsi wejo ku wa kane tariki ya 10 Mata 2025 , imirwano ikomeye yongeye kubura umurego hagati y’umutwe wa Wazalendo na M23 mu duce twa Tshivanga na Madaka muri teretwari ya Kabare mu Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo .
Amakuru agera ku kinyamakuru Daily Box yemeza ko iyi mirwano yabanje gufata indi sura ubwo Wazalendo na M23 bakozanyagaho muri pariki y’iki gihugu ya Kahuzi Biega mbere yo gukwirakirwa mu tundi duce .
Iyi mirwano kandi hagati y’umutwe wa Wazalendo wiyemeje gufatanya n’ingabo za FARDC gutsinsura M23 yanakomereje muri teretwari ya Kalehe byumwihariko mu duce twayo turimo nka Lemera na Bugamanda .
Ubuyobozi bwa sosiyete sivile bwo muri kariya gace bwemeje ko kugeza magingo aya imirwano ikomeje ndetse iri kugenda yototera utundi duce turimo Raia Mutomboki , Bunyakiri ,Kalonge na Tshivanga .
Kurundi ruhande ariko , ubwo muri za Tshivanga barwanaga no muri iki gitondo mu gace ka Madaka humvikanye urusaku rw’ibisasu bikomeye nabyo bikekwa ko ari umutwe wa M23 waba uri kurwana na Wazalendo .
Iyi nkuru uyakiriye ute?