HomePolitics

DRC : M23 irashinjwa guhohotera imiryango y’abasirikare ba FARDC

Abaturage 100 baturuka mu miryango ya bamwe mu bakozi b’igipolisi n’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo batuye mu mujyi wa Goma barashinja umutwe wa M23 kubahohotera ndetse bamwe muri bo bamaze kuvanwa mu byabo .

Aba baturage biganjemo abana n’abagore bavuga ko bakorewe ihohoterwa na M23 bari batuye mu duce twegeranye nkambi za gisirikare za FARDC zari ziherereye i Katindo bakaza kujujubywa kugeza igihe bahimukiye ndetse ngo kuri ubu nta naho kuba bafite .

Kuri iyi miryango yimuwe na M23 ivuga ko imwe yagiye icumbikirwa n’abandi baturage bari mu duce tutigaruriwe na M23 no mu byumba by’amashuri ndetse byanatumye amwe mu mashuri atongera gutangirwamo amasomo nkuko bisanzwe .

Madame Marie Solange usanzwe ari umuhuzabikorwa wa sosiyete sivile yo muri kariya gace yanavuze ko urubyiruko byumwihariko abasore bari mu kaga gakomeye ko kwibasirwa n’ihohoterwa ry’umutwe wa M23 babishyaho ko baba bari mu ngabo zatsinzwe za FARDC .

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi [UNHCR ] rivuga ko iyi miryango idafite n’ibyibanze nkenerwa mu buzima birimo ibiribwa , ubuvuzi ndetse n’umutekano muri rusange , iri shami kandi rivuga ko bamwe muri bo harimo abakomerekeye mu rugamba rwahanganishagamo M23 na FARDC ubwo yigaruriraga umujyi wa Goma badafite uko babona serivisi z’ubuvuzi .

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *