Watch Loading...
HomePolitics

DRC: LONI yemeje ko abarenga 230,000 bamaze kwimurwa n’intambara

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi [ UNHCR] ryatangaje ko abaturage ba Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo barenga 230 , 000 bakuwe mu byabo kuva intambara ihanginishijemo igisirikare cy’iki gihugu [ FARDC ] n’umutwe wa M23 yatangira .

Ibicishije muri raporo basohoye ku munsi wo ku wa gatanu , uyu muryango mpuzamahanga wita ku mpunzi washimangiye ko iki ari ikibazo gikomeye cyireba isi yose ndetse cyiri mu byihutirwa mu bigombwa gukemurwa mu maguru mashya .

UNHCR yavuze ko intara za Kivu ya Ruguru n’iy’Epfo zikungahaye ku mutungo kamere w’amabuye y’agaciro zari zisanwe zituwe nibuze n’abarenga miliyona 2 .6, gusa magingo aya zamaze kuba isibaniro ry’imirwano ikaze byibuze mu myaka mirongo itatu ishize , ndetse ngo kuri ubu aho umutwe wa M23 wongeye kubura imirwano ikaze ukanafata bugwate uduce tumwe na tumwe ibintu byarushijeho kuba bibi cyane .

Umutwe witwaje intwaro wa M23 ufatwa nk’uwiterabwoba na Leta ya DRC umaze kwigarurira uduce twinshi mu burasirazuba bw’iki gihugu ndetse mu minsi ishize uyu mutwe uherutse kwigarurira umujyi wa Masisi .

UNHCR yakomeje ivuga muri raporo yayo ko abasivile batuye muri ziriya ntara bari mu kaga gakomeye kuko birirwa bamishwaho ibisasu kirimbuza ndetse abakobwa n’abagore bagafatwa ku ngufu .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *