DRC : Leta ya Tshisekedi yashinje Joseph Kabila gufatanya na M23

Ku munsi wejo tariki ya 5 Werurwe , Minisitiri w’ubwikorezi wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo Jean – Pierre Bemba Gombo yashinje uwahoze ari perezida w’iki gihugu Joseph Kabila gushyigikira umutwe wa M23 Leta ya Kongo ikomeje gushinja guhungabanya umutekano mu burasirazuba bwa Kongo .

Ibi uyu mutegetsi wo muri Kongo yabitangarije mu nama yabereye mu gace ka Kikwit aho yari yagiye gukangurira urubyiruko rwo muri kariye gace kujya mu gisirikare cya FARDC kugirango bajye kurengera igihugu cyatewe na M23 .

Imbere y’abantu babarirwa mu magana , Jean – Pierre Bemba wahoze akuriye ingabo yerekanye ko afite ibimenyetso simusiga byerekana ko Joseph Kabila ari we uri inyuma y’ibitero by’umutwe wa M23 .

Aho yagize ati : ” Mfite ibimenyetso byose byerekana ko Joseph Kabila ashyigikiye ihuriro ry’umutwe wa AFC / M23 ndetse n’abarwanyi ba Mobondo ari nayo mpamvu yahunze igihugu .”

Joseph Kabila bivugwa ko yavuye aho yari atuye mu gace ka Lumumbashi yerekeza muri Zambiya gushaka ubuhungiro , Ku bwa Jean Pierre ngo M23 ifatanije n’u Rwanda barifuza gusubiramo amateka yakozwe hagati y’umwaka wa 1996 no mu 1997 ngo ubwo bateguraga gusahura amabuye y’agaciro mu burasirazuba bwa Kongo .

Aya magambo ya Jean Pierre Bemba aje akurikira ayatangajwe na Perezida Tshisekedi yatangaje ubwo yari i Davos mu gihugu cy’Ubusuwisi wongeye gushinja perezida Kabila wamubanjirije ku butegetsi ko ari we watumye umutwe wa M23 gutera igihugu cye .

Kuri ubu umutwe wa M23 wamaze gufata uduce twa Bukavu na Goma duherereye mu majyuguru ya Kivu ndetse unishimiye n’abaturage bo muri turiya duce .

Iyi nkuru uyakiriye ute

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *