DRC : Kiliziya Gatulika yagize ibyo yisabira  Perezida Felix Tshisekedi

Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,Inama y’Igihugu y’Abepisikopi Gatulika yasabye Umukuru w’Igihugu kugira icyo akora kugira ngo ibintu bijye ku murongo muri iki Gihugu byumwihariko mu rwego rw’umutekano, ubukungu ndetse na Politiki, mu rwego rwo kuzanira ineza Abanyekongo.

Musenyeri Donatien Nshole usanzwe ari Umunyamabanga Mukuru w’Inama y’Abapesikopi muri Congo, CENCO (Conférence Episcopale Nationale du Congo)  yavuze ko iyi nama yatanze iki cyifuzo mu itangazo ryashyizweho umukono n’Abashumba ba Diyoseze Gatulika bose muri iki Gihugu, rigenewe Umukuru w’Igihugu  Perezida Felix Tshisekedi nyuma yuko agaragaje umugambi wo gushaka guhindura Itegeko Nshinga ry’iki Gihugu.

Muri iri tangazo ry’Inama y’Igihugu y’Abepisikopi muri Congo, basabye Umukuru w’Igihugu gushyira imbaraga mu zindi ngingo zireba ubuzima bw’Igihugu, zirimo ingamba zafashwe zigamije kuzamura imibereho myiza y’abaturage, byumwihariko uburezi bw’ibanze ndetse n’imishinga igamije kuzamura ubukungu.

Yavuze ko iki cyifuzo cyatanzwe n’Umukuru w’Igihugu, atari ingingo yihutirwa kuko n’ikorwa ryabyo, risaba ubushobozi bw’amafaranga, mu gihe hari byinshi bikenewe gushyirwamo ayo mafaranga.

Yagize ati “Perezida yatangaje ko atari ngombwa ko bijya mu baturage gukusanya ibitekerezo kuri kamarampaka, kuko kamarampaka isaba amatora. Kandi hari ibibazo byinshi by’imibereho y’abaturage bikeneye amafaranga. Ikindi kandi yavuze ko atagamije gushaka manda ya gatatu, akwiye kubishingira ku Itegeko Nshinga.”

Perezida Felix yashyizeho ingamba zo kuzamura imibereho y’abaturage, ariko Abanyekongo bakomeje kubaho ubuzima bubi, burimo kutagira ibikorwa remezo by’ibanze, ubukene bukabije mu gihe iki Gihugu gikungahaye ku bukungu kamere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *