DRC : Joseph Kabila n’umunyapolitiki Moïse Katumbi bahaye gasopo Perezida Tshisekedi
Ku munsi wejo ,uwahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo witwa , Joseph Kabila Kabange na Moïse Katumbi Chapwe wahoze ari guverineri wa Katanga akaba na perezida w’ishyaka rya politiki Ensemble pour la République, bahamagariye Abanyekongo kurwanya ubushake bw’ubutegetsi buriho bwo guhindura itegeko nshinga.
Ibi byashyizwe hanze binyuze mu itangazo ryateguwe rikanishyirirwaho umukono kuri uyu wa kane, 26 Ukuboza mu muhuro wahuje aba banyacyubahiro wabereye i Addis Abeba, muri Etiyopiya.
Iri tangazo ryaje rishimangira ko aba banyapolitiki bashaka kwibutsa ko Itegeko Nshinga atari umutungo bwite w’umuntu, ahubwo ko ari uw’Igihugu cyose n’abagituye.
Aho ryagize riti : “Joseph Kabila na Moïse Katumbi barahamagarira Abanyekongo bose, kurwana bivuye inyuma umugambi w’ubutegetsi buriho wo guhindura Itegeko Nshinga.”
Abanyapolitike bombi batangaje ko bababajwe kandi bakamagana ikwirakwizwa ry’ingabo zitemewe n’amategeko, zirimo abacanshuro n’ingabo z’amahanga, ku butaka bw’iki gihugu kandi bagasaba ko byarangira.
Aho iri tangazo rigira riti: “Turamagana ibuzwa ry’ubwisanzure rikigaragara binyuze mu guta muri yombi abanyamakuru, abarwanashyaka, abatavuga rumwe n’ubutegetsi n’abandi baturage barimo abasivili n’abasirikare, kubera ibitekerezo byabo cyangwa ubwoko bwabo, kandi bagasaba ko barekurwa nta shiti.”
Kabila na Katumbi banashimangiye ko hakenewe amahoro n’ubumwe muri Congo, ndetse hakabaho kubaha uburenganzira bw’ibanze bw’abaturage.
Aba banyacyubahiro banemeje kandi ko hakwiye gushakwa umuti w’ibibazo bikomeye by’umutekano bikomeje kugira ingaruka ku baturage byumwihariko mu burasirazuba bwa DRC, bavuga ko hakwiye kubahirizwa imyanzuro yafashwe ku rwego rw’akarere, yaba iy’i Nairobi ndetse n’iy’i Luanda, igamije kugarura amahoro muri Congo.