DRC  : Intambara Yongeye Kubura; M23 Yigaruriye Imijyi ya Kishishe na Bambo

  Inyeshyamba z’umutwe wa M23 zongeye kwigarurira imijyi ya Kishishe na Bambo iherereye mu karere ka Rutshuru ho mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, nyuma y’imirwano ikaze yabahuje n’abarwanyi ba Wazalendo bari bamaze igihe barashinze ibirindiro muri iyo mihanda.

Nk’uko bivugwa n’abatuye ako gace, iyi mihanda yari yaravuwemo na M23 ku bushake mu mwaka  ushize, ariko yaje gusubizwamo n’andi matsinda yitwaje intwaro, arushaho kuhahungabanya umutekano no kugaba ibitero kenshi kuri M23, ari nabyo bivugwa ko byateye izi nyeshyamba kongera kuhagaruka.

Aba baturage kandi bagaragaza impungenge ko imirwano ishobora kongera kubura kuko abarwanyi ba Wazalendo batagiye kure y’iyo mijyi nyuma yo kuhavanwa.

 Iyi mirwano yatumye abaturage benshi bata ingo zabo, kandi uko guhunga kwatumye ibijyanye n’imibereho yabo ya buri munsi irushaho kuba imbogamizi bijyanye nuko  n’ubutabazi binakomeye kubagezeho ubutabazi .

Ku rundi ruhande ariko  ku wa Kane, tariki ya 16 Gicurasi, haragaragaye ituze  mu bice bya Bambo, nubwo amasasu make yumvikanye hirya no hino.

 Raporo z’umutekano zigaragaza ko M23 ikomeje gukomeza kwigarurira tumwe mu duce twahoze ari utwayo, cyane cyane muri Bambo.

Uretse muri Bambo na Kishishe, M23 ikomeje ibikorwa byayo by’igisirikare n’ahandi, harimo Bundasi na Nushababwe mu gace ka Tongo, ndetse no mu ishyamba rya Virunga aho irwana n’inyeshyamba za FDLR.

Aka gace ka Rutshuru gafatwa nk’agace k’ingenzi kubera imihanda ugacamo uhuza Masisi na Rutshuru, usanzwe ukoreshwa mu ngendo z’imitwe yitwaje intwaro no koherezayo ubufasha mu bya gisirikare .

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *