DRC : Ingabo za FARDC zikomeje guhangana na M23 zahawe inkunga y’ibiryo
Sosiyete sivile mu mujyi wa Beni mu majyaruguru ya Kivu muri DRC yashyikirije abasirikare ba FARDC ibiryo byakusanyirijwe mu bukangurambaga bwakozwe bwo kurwanya inyeshyamba za M23, mu gace ka Lubero .
Nk’uko byatangajwe na Pepin Kavota, perezida w’iyi sosiyete sivile ,ngo iyi mpano ni ikimenyetso cy’urukundo no gukunda igihugu bigamije gushimangira ubufatanye bw’abasivili n’abasirikare mu rugamba rubahanganishijemo na M23 .
Ibyo bikoresho byakiriwe n’ witwa Jenerali Bruno Mandevu usanzwe ari muyobozi ushinzwe ibikorwa bya FARDC mu majyaruguru ya Lubero, nko mu birometero 50 uvuye ku murongo w’imbere w’urugamba .
Jenerali Bruno Mandevu, yishimiye iyi gahunda ya sosiyete sivili yo mu mujyi wa Beni.
Umuceri, amakarito ya biswi, amacupa y’amazi, yose hamwe, asaga toni zigera kuri ebyiri biri mu biryo byahawe aba basirikare.
Bikaba bivugwa ko byakusanyirijwe mu baturage bo mu mujyi wa Beni no mu nkengero zawo, mu gihe cy’ubukangurambaga cyatangiye mu Kuboza 2024 na sosiyete sivile.
Nk’uko byatangajwe na perezida w’umuhuzabikorwa wa sosiyete sivile mu mujyi wa Beni, Pepin Kavota, ngo iki gikorwa kigamije gutera akanyamuneza FARDC irwanira mu gace ka Lubero mu kurengera ubusugire bw’ubutaka bw’igihugu.
Imirwano hagati y’inyeshyamba za M23 na FARDC irakomeje mu karere ka Lubero kuva mu Kuboza 2024, binyuranyije n’igihe cy’agahenge cyari cyemeranijwe hagati y’u Rwanda na DRC bayobowe na Angola nk’umuhuza muri ibi biganiro .