DRC : Indwara Itaramenyekana ikomeje kujyana ubuzima bw’abatari bake
Minisiteri y’Ubuzima muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) yatangaje ko mu gace ka Panzi mu Ntara ya Kwango, indwara itaramenyekana kugeza ubu imaze guhitana abantu barenga 70.
Iki cyorezo cyitaramenyekana cyibasiye cyane cyane abana bari munsi y’imyaka itanu, aho bivugwa ko igipimo cyo kwandura kiri ku 40%.
Minisitiri w’Ubuzima muri DRC, Samuel Roger Kamba Mulamba, yatangaje aya makuru ku wa Kane tariki 05 Ukuboza 2024, asaba abaturage kwitwararika no gukurikiza amabwiriza yashyizweho mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’iyi ndwara.
Kugeza ubu, imibare y’abamaze kwitaba Imana igeze kuri 27 muri byo, abapfuye basanzwe mu bitaro, mu gihe abandi 44 bamaze kuburira ubuzima mu ngo zabo.
Icyakora, Minisitiri Mulamba yavuze ko bikigoye kwemeza neza imibare yose, kubera ubukana n’uburyo iyi ndwara itaramenyekana neza.
Mu rwego rwo gushaka gusuzuma no kumenya icyateye iyo ndwara, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ibizamini by’ibanze byoherejwe mu Kigo cy’Ubushakashatsi mu Buzima (INRB) kugira ngo bigaragaze imiterere yayo.
Minisitiri Mulamba yakomeje avuga ko “twakiriye ibizamini by’ibanze, byoherejwe kugira ngo bisuzumwe, ndetse twohereje n’itsinda rigizwe n’abaganga n’abasuzuma ibizamini kugira ngo batange ubufasha ku matsinda y’abaganga mu gace ka Panzi.”
Ibyavuye mu bizamini bizakomeza gukurikiranwa, ariko kugeza ubu, abaganga bakomeje kuvura ibimenyetso by’iyi ndwara birimo kubura amaraso, umuriro mwinshi, kubabara mu gihe umuntu ahumeka, no kubabara umutwe.
Iyi ndwara ikomeje kugira ingaruka zikomeye ku buzima bw’abaturage, aho abarwayi barimo abana babona igihombo gikomeye kubera ko igipimo cyo kwandura kiri hejuru cyane muri iyi kategori y’abana.
Amakuru aturuka mu gace ka Panzi avuga ko imibare y’abamaze kwitaba Imana ari hejuru y’iya Minisitiri w’Ubuzima, aho avuga ko abamaze guhitanwa n’iyi ndwara bakabakaba ijana, imibare itandukanye n’iyatangajwe ku rwego rw’igihugu.
Ikibazo cy’indwara itaramenyekana mu gace ka Panzi cyateje impungenge zikomeye ku buzima bw’abaturage b’ako karere, kandi abakora mu rwego rw’ubuzima barakomeje ibikorwa by’ubutabazi, bagamije gukumira ko iyi ndwara itakw spreads ku bindi bice bya DRC.