
Ku wa gatandatu, tariki ya 19 Ukwakira, Imvura nyinshi yangije ibiraro byinshi bihuza uturere n’inzira zitandukanye z’umujyi wa Bunia, muri Ituri ndetse ibi bibangamira ubuhahirane hagati y’utu turere two muri Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo .
Ubuyobozi bwo muri aka karere bwashimangiye ko imvura ikunze kugaragara mu karere ariyo nyirabayazana yo gusenyuka kwa zimwe muri izo nyubako ndetse n’ibikorwaremezo .
Kuri ubu ,mu karere ka Ngezi, abaturage benshi bafite ibibazo bikomeye byo kugera ku bitaro bikuru biherereye i Bunia no ku isoko rinini ry’uyu umujyi.
Imihanda hafi ya yose igana ahantu hakunze guhurira abantu benshi ntago ikiri nyabagendwa kubera ikibazo cy’ikiraro cya Sederu cyasenyutse kandi cyahuzaga aka karere n’umujyi Bigo.
Iki kibazo gishyira mu kaga abaturage benshi, cyane cyane abana bajya ku ishuri nkuko bisobanurwa n’umuturage wari aho , aho yagize ati : “guca kuri Iki kiraro ni ukwishyira mu kaga kuko inkingi zose zimaze gucika, iyo hari amazi menshi, izo nkingi ziravunika ndetse ku munsi wejo Umuntu yapfiriye hano kuri kiraro ubwo yahanutse kuri moto ye . “
Muri uku kwezi k’Ukwakira, abantu babiri bahasize ubuzima abandi babiri barakomereka ubwo bagereageza guca kuri iki kiraro cya Sederu.
Undi muturage yabwiye radio okapi ko iki kiraro ari ingenzi cyane mu buzima bwa buri munsi bw’abaturage bo mu mujyi wa Bunia , ati:”Iyo urwaye, ugomba kuca kure cyane kugira ngo ugere ku bitaro bikuru. Isoko naryo riba kure iyo nta kiraro.”
Ku bwabo, ibikorwa byabo ntibikigenda neza nka mbere, cyane ko imodoka zabaye nke muri kariya gace, Barahamagarira ubayobozi gutabara byihutirwa bagasana iki kiraro.
aho bagize bati : ” amafaranga twishyura ubukode, amafaranga y’abana ku ishuri n’ibiryo tuyavana muri ubucuruzi, kandi ntitukigurisha kubera ko nta kiraro kikiriho. Moto ntikigenda, ndetse n’abanyamaguru. “