Watch Loading...
HomePolitics

DRC : Imirwano hagati y’umutwe wa M23 na FARDC yamaze gufata indi ntera

Ku wa kane, tariki ya 2 Mutarama, mu gace ka Masisi gaherereye mu majyaruguru ya Kivu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo habaye imirwano ikaze hagati y’inyeshyamba za M23 n’abarwanyi ba FARDC na Wazalendo umunsi wose.

Iyi mirwano yarushijeho gufata indi ntera mu gace ka Lukofu na Kaniro, mu karere ka Buabo, ndetse no ku mirongo migali y’urugamba yari iri  Kahina, muri teretwari ya  Bashali na Mukoto.

Nk’uko sosiyete sivile yo muri kiriya gihugu ibitangaza, ngo izi nyeshyamba z’umutwe wa M23 zagabye igitero icyarimwe ku birindiro by’ingabo za Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo guhera   mu gitondo cya tariki ya 2 .

Nk’uko aya makuru aturuka mu bitangazamakuru  byandikirwa hariya muri DRC nka Yabiso News abitangaza, ngo izi nyeshyamba za M23 leta ya DRC yo ivuga ko zishyigikiwe n’u Rwanda zigaruriye imidugudu ya Lukofu na Kaniro.

 Ndetse ngo magingo aya ziri kugenda zerekeza i Katale, ku birometero 12 uvuye mu murwa mukuru wa Masisi maze nubwo byitezwe ko bagomba guhura n’ibitero by’ingabo za FARDC bigamije kubasubizayo .

Nibura abasivili babiri, barimo umwana uri munsi y’imyaka 10, bakomerekeye muri iyi mirwano yabereye mu mudugudu wa Mashaki.

Iyi mirwano ikomeje guhindura isura, mu gihe hari amakuru avuga ko igisirikare cya Congo [FARDC ], cyahawe amabwiriza akarishye yo kugaruza ibice biri mu maboko y’umutwe wa M23, mu gihe uyu mutwe na wo wavuze ko witeguye guhangana n’uruhande bahanganye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *