Watch Loading...
HomePolitics

DRC : Ibisasu bya M23 byakomerekeje abantu 3 muri Bweremana

Ku cyumweru, tariki ya 5 Mutarama, abantu batutu bakomerekejwe n’ibisasu bine inyeshyamba za M23 zateye  i Bweremana, umudugudu uri mu gace ka Masisi mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru ho muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo .

Amakuru ari kugera kuri Daily Box guturuka muri DRC yemeza ko ibyo bisasu byajugunywe ku misozi ya Karuba no mu mukengero yayo, bikomeretse abantu 3 barimo umugore n’umwana.

Ibi bisasu kandi  byatumye abaturage bari batuye muri aka gace bimuka bekerekeza i Minova.

Kurundi ruhande , Ubuyobozi bwa M23  bwaramutse bwemeza kandi ko bwamaze kwigarurira umusozi wa Ndumba n’igice kinini cya Shasha cyagenzurwaga n’ingabo za FARDC.

Amakuru aturuka muri ako karere avuga ko nyuma y’ifatwa ry’ikigo cya Masisi, inyeshyamba za M23 zahise zikorera inama n’abaturage bagumye muri kariya gace zibizeza umutekano uhagije  .

Hagati aho, abaturage benshi ba Nyabiondo, Bukombo na Loashi bavuye muri utwo turere berekeza ku butaka bwa Walikale.

Kuri uyu wa mbere , nk’uko amakuru aturuka muri ako gace abitangaza, imirwano yakomeje hagati y’uduce tubiri hafi y’umujyi wa Masisi .

Twabibutsa ko imirwano ikaze yongeye gukaza umurego kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2025 mu karere ka Masisi, aho iyi mirwano iri ishyamiranishije  ingabo za Kongo zikomeje kurwanyamo inyeshyamba za M23, Leta ya DRC yo ivuga ko zishyigikiwe n’ingabo z’u Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *