HomePolitics

DRC : Hatangijwe ubukangurambaga bwiswe ‘Congolais Telema ‘ bugamije kurwanya ibikorwa by’ u Rwanda

Minisitiri w’intebe wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo Madame Suminwa Judith yatangije ku mugaragaro ku rwego rw’igihugu ubukangurambaga bwiswe ‘ Congolese Telema ‘ bugamije guhamagarira abatuye iki gihugu guhagarukira hamwe bakarwanya icyo bise ibikorwa byo guhonyora ubusugire bwa kongo by’ u Rwanda.

Ubu bukangurambaga bwiswe ‘Congolese Telema ‘ bishatse gusobanura ngo banyekongo muhagaruke bwatangijwe ku munsi wejo tariki ya 1 / Werurwe / 2025 butangirizwa mu murwa mukuru wa Kinshasa kuri televiziyo y’igihugu ndetse umushyitsi mukuru yari Minisitiri w’intebe Judith Suminwa .

Mu ijambo yagejeje ku bari bitabiriye iki gikorwa , Madame Suminwa yatangaje ko ubu ari ubundi buryo Kongo iri gukoresha mu rwego rwo gutsinsura umutwe wa M23 burimo ubwa gisirikare , itangazamakuru , ububanyi n’amahanga ,ubutabera ndetse gushakira ibihano by’ubukungu ku bagira uruhare mu kudubanganya umutekano wa Kongo mu burasirazuba bwa Kongo .

Suminwa kandi yanongeyeho ko binyuze muri buno buryo abanyekongo bose baba abatuye mu gihugu cyangwa hanze yacyo bazaba bafite uburyo bwo kurinda ubutaka bwababyaye haba mu buryo bwo kujya ku rugamba cyangwa gushyigikira abariyo .

Kurundi ruhande nubwo leta ya DRC ikomeza gushinja leta y’u Rwanda ko ariyo igira uruhare mu guhungabanya umutekano wayo u Rwanda rwo rwumvikana ruhakana ibyo rushinjwa gusa ahubwo rukagaragaza impungenge rufite ziterwa n’ikwirakwira riteje inkeke ry’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ihohoterwa ry’abanyekongo bo mu bwoko bw’abatutsi mu burasirazuba bw’iki gihugu ahanini bigirwamo uruhare n’abasize baruhekuye mu mwaka wo mu 1994 muri jenoside yakorewe abatutsi bakajya gushakirayo ubuhungiro babarizwa mu mutwe wa FDLR.

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *