HomePolitics

DRC : Hatangajwe umubare w’abapfumu bamaze gupfira mu mirwano ya M23 na FARDC

Sosiyete sivile yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo yatangaje ko abapfumu icumi aribo bamaze gupfira mu ntambara ihanganishijemo ingabo za FARDC n’umutwe wa M23 mu turere twa Rutshuru , Masisi , Nyiragongo na Walikale guhera mu ntangiriro z’umwaka wa 2025 .

Amakuru agera kuri Daily Box aturutse mu bitangazamakuru byandikirwa muri kiriya gihugu yemeza ko mu byumweru bike bishize abapfumu basaga batatu baherutse kuburira ubuzima bwabo mu mirwano iherutse gushyamiranya M23 na FARDC mu duce twa Jomba , Busanza na Bwito .

Zimwe mu mpamvu zivugwa zateye aba bavuzi gakondo kwicwa ku bwinshi ngo nuko batashoboye guhunga ubwo M23 yagendaga yigarurira uduce bari baherereyemo kubera ko bari bizeye ko imbaraga gakondo zabo zishobora kuza gutuma uyu mutwe utabageraho .

Kurundi ruhande kandi bivugwa ko abavuzi gakondo cyangwa abapfumu batuye mu duce tugenzurwa na Wazalendo byumwihariko Masisi , Osso Banyungu , Katoy na Bashali bakomeje guhatirwa kuva mu byabo ndetse bakanameneshwa .

Kuri ubu muri DRC ubwoba bwuko hashobora kwaduka indi mirwano ikomeye bukomeje kuzamuka mu baturage bijyanye n’amakuru akomeje gukwirakwizwa muri rubanda avuga ko umutwe w’inyeshyamba za M23 waba uri kwisuganya mu buryo bw’ingabo n’ibikoresho kugirango bongere babyutse indi mirwano ishobora kuzasiga wigaruriye ibindi bice .

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *