
Guverineri w’intara ya Kivu y’amajyepfo yavuze ko byibuze abantu 78 bapfuye nyuma y’ubwato bwarohamye mu kiyaga cya Kivu mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.
Ku wa kane, guverineri w’intara ya Kivu y’Amajyepfo, Jean Jacques Purisi, yatangarije ibiro ntaramakuru Reuters ko abantu 278 bari mu bwato mbere yuko burenga.
Purisi yabwiye Reuters ati: “Bizatwara byibura iminsi itatu kugira ngo tubone imibare nyayo, kuko imirambo yose itaraboneka.”
Guverineri w’intara ituranye ya Kivu y’Amajyaruguru yavuze ko byibuze abantu 58 barokowe.Ubu bwato bwari bwaturutse mu mujyi wa Minova mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, bwarohamye mu gitondo cyo ku wa kane, metero 100 gusa uvuye aho bwerekeza ku nkombe ya Goma.
Mushagulua Bienfait, umuturage wa Goma wabuze abo mu muryango we batatu muri iyo mpanuka, yashinje intambara kuba nyirabayazana w’izi mpanuka.
Aho yabwiye Radio Okapi ati: “Ibi byose ni bimwe mu ngaruka z’intambara… Ntibagishyira ingufu [Leta ya DRC ]mu gukuraho abanzi mu muhanda kugira ngo yongere gukora nkuko byahoze.“
Umubare munini w’abantu bahisemo kwambuka inkombe y’amajyaruguru y’ikiyaga cya Kivu mu bwato kugira ngo bagere i Goma mu bwato bwuzuye abantu benshi kugira ngo birinde ingendo z’ubutaka mu gace gakunze kurangwa n’imirwano hagati y’ingabo za leta ya Kongo n’inyeshyamba za M23.
Kuva M23 yagaba igitero mu mpera za 2021, uyu mutwe wigaruriye uduce twinshi two mu burasirazuba bwa DRC, wongera ingufu mu gisirikare ndetse igenda ihashya imitwe yitwaje intwaro muri ako karere.
AMASHUSHO AGARAGAZA IYI MPANUKA IGIHE YABAGA : 👇🏻👇🏻👇🏻👇🏻👇🏻👇🏻👇🏻👇🏻👇🏻👇🏻👇🏻👇🏻