DRC : Felix Tshisekedi na mugenzi we w’u Rwanda bagiye guhurira i Luanda
Ku munsi wejo ku cyumweru , Perezida w’u Rwanda Paul Kagame biteganijwe ko agomba guhurira na Mugenzi we wa DRC Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo muri Angola bakagirana ku cyazana umutekano mu burasirazuba bwa DRC .
Nkuko aya makuru yemejwe n’abahagarariye Dipolomasi ku mpande zombi biteganijwe ko tariki ya 15 Ugushyingo i Luanda mu murwa mukuru w’igihugu cya Angola,hazaba inama yitezweho byinshi mu nzira iganisha ku kugarura amahoro no kubyutsa umubano w’ibihugu by’u Rwanda na DRC bigaragara ko wajemo agatotsi .
Ubwo yari mu kiganiro n’ibiro ntaramakuru by’abanyemerika ishami ryayo rya Afurika , Thérèse Kayikwamba Wagner usanzwe ari minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo yahamije ko kuri we yizera ko ibyasinywe ku Mpande zombi bizashyirwaho umukono ndetse kandi bigashyirwa mu bikorwa .
Aho yagize ati : uyu muhuro w’aba bakuru b’ibi bihugu ni ibintu bituraje ishinga cyane cyane kubona uburyo imihigo izafatwamo ndetse n’uburyo abakuru b’ibihugu bazashyiraho umukono kuri izi ngingo kandi bigahita bitangira kubahirizwa .
“Kandi aha niho duhera duhamagarira umuryango mpuzamahanga, akanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe umutekano ku isi, abafite aho bahuriye n’iki kibazo bose guhaguruka bagarukirana ibyo basabye ko iki kibazo cyakemurwa mu mahoro ndetse bo mu rwego rwa diplomasi . “ nkuko yabibwiye VOA.
Iyi nama igiye guhuza aba bakuru b’ibi bihugu ibaye mu rwego rwo gushyigikira ndetse no gusoza ibikorwa bya dipolomasi byajyanaga n’isinywa ry’amasezerano hagati y’intumwa z’impande zombi agamije gukumira amakimbirane ndetse n’icyuka cy’intambara cyarimo gitutumba hagati y’u Rwanda na DRC .
Leta ya DRC ishinja u Rwanda kuba itera inkunga byeruye inyeshyamba za M23 ndetse Kongo ikanemeza ko hari n’ingabo z’iki gihugu ziri mu mashyamba yo mu burasirazuba bwa DRC kurundi ruhande ariko u Rwanda rwumvikana ruhakana ko hari ubufasha ruha M23 ahubwo rwerekana ko rufite impungenge zuko iki gihugu gicumbikiye umutwe wa FDLR ugizwe ahanini n’abahoze bahekuye u Rwanda muri 1994 ndetse bakaba banakomeje gukwirakwiza ingengabitekerezo ya jenoside, ibi bijyana no guhohotera ubwoko bw’abatutsi batuye muri burasirazuba bwa DRC.
Umutwe wa M23 wagiye isaba imishyikirano itaziguye na guverinoma ya congo nubwo iki cyifuzo leta ya Kinshasa yakomeje gutera ipine iyi gahunda.