DRC : FARDC yigaruriye ishami rya radiyo na televiziyo y’igihugu [RTNC] muri Goma

Mu kanya gashize , Igisirikare cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo [ FARDC ] cyimaze gutangaza ko cyigaruriye icyicaro cy’ishami rya radiyo na televiziyo y’iki gihugu [RTNC] ryari riherereye mu mujyi wa Goma nyuma yuko ryari ryarafashwe n’umutwe wa M23 ku munsi wejo .

Ubuyobozi bwa FARDC bwemeje ko bwigaruriye aka gace kakoreragamo iri shami rya radiyo na televiziyo mu mujyi wa Goma nyuma y’imirwano ikomeye yabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 27 / Mutarama / 2025 ndetse ngo ibi bikaba byagezweho ku bufatanye n’abarwanyi b’umutwe wa Wazalendo batije umurindi izi ngabo mu gutsitsura izi nyeshyamba leta ya DRC yo yemeza ko ziterwa inkunga n’u Rwanda nubwo rwo rudasiba kumvikana rubihakana .

Amakuru aturuka mu binyamakuru byandikirwa muri kariya gace birimo Yabiso news na Kivu 24 news yemeza ko FARDC yafashe iyi radiyo na televiziyo nyuma yuko munsi ishize umutwe wa M23 wemeje ko wafashe umujyi wa Goma udasize n’iki gitangazamakuru .

Izi ngabo zakomeje zivuga ko kongera kugenzura iyi radiyo na televiziyo bifite inyungu zikomeye mu rugamba rubashyamiranishijemo n’uyu mutwe w’inyeshyamba kubera ko bagiye kugira uruhare mu kugenzura ibikwirakwizwa muri rubanda ndetse no kwirinda ikwirakwizwa ry’amakuru atariyo .

Kuri ubu , imirwano irakomeje muri aka gace nubundi kegeranye n’iyi radiyo , aho nubundi Igisirikare cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo gikomeje kurasana na M23 , ndetse urusaku rw’amasasu rwiriwe rwumvikana muri uyu mujyi mu gihe ibintu bikomeza kuba bibi cyane muri aka gace .

Mu gihe iyi ntambara igeze mu mahina , muri uyu mujyi wa Goma hakomeje kugaragara ikivunge cy’abaturage bakomeje guhunga uyu mujyi berekeza mu kibuga k’indege giherereye muri uyu mujyi ndetse no mu bindi bice byo mu ntara ya kivu ya Ruguru bitari kubarizwamo imirwano .

Des militaires congolais renforcent leurs positions autour de Goma au second jour des affrontements face aux rebelles du M23 (Photo Monusco)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *