Watch Loading...
HomePolitics

DRC : FARDC yerekanye abasore bane yafashe barwanirira M23

Mu mujyi wa Goma , FARDC yeretse itangazamakuru abasore bane bari abarwanyi b’umutwe wa M23 bakaza gufatirwa ku mirongo y’urugamba muri teretwari ya Rutshuru mu ntara ya Kivu ya Ruguru .

Ubwo berekwaga itangazamakuru na rubanda muri rusange , aba basore batangaje ko baturuka muri Ituri ndetse banavuga ko bajyanwe mu nyeshyamba z’umutwe wa M23 nk’agatego ndetse nabo ko batari bazi ko ari ho bagiye .

Umwe muri aba basore waganire n’ikinyamakuru Kivu 24 News yatangaje ko bajyanwe n’uwitwa Thomas Lubanga Dyilo usanzwe ari perezida w’ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi ndetse akabanza kubabeshya ko agiye kubinjiza mu gisirikare cya DRC bakaza kwisanga mu mutwe wa M23 leta ya Kongo yo ivuga ko ukomeje kudubanganya umutekano mu Burasirazuba bw’iki gihugu .

Undi nawe yunzemo avuga ko bakimara kwemera ko biteguye kurwanirira igihugu ngo bahise burira kajugujugu ibavana i Goma berekeza aho bita Bunia aho bahise bahura n’imodoka yabatwaye ikaberekeza i Tchanzu muri Rutshuru muri Kivu ya Ruguru bagahita bahabwa intwaro bakajya kurwana na FARDC .

Umuvugizi wa FARDC muri Ituri , Leiutenant Jules Ngongo we yongeye gushimira ubufatanye bukomeje kuranga ba Guverineri b’intara za Kivu ya Ruguru na Ituri no mu gutanga amakuru ku bana cyangwa abasore baba bari kujyanwa mu mutwe wa M23 ku gahato .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *