HomePolitics

DRC :FARDC yashinje M23 gutera ibirindiro byayo mu gihe cy’agahenge

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (FARDC) cyemeje ko umutwe w’inyeshyamba wa M23 urimo ‘gusenya imihate y’amahoro yatangijwe n’amahanga’ ukora ibitero bishya ku birindiro by’ingabo muri Kivu ya Ruguru na Kivu y’epfo.

Mu itangazo, umuvugizi w’igisirikare cya DR Congo Général Major Sylvain Ekenge avuga ko “ibitero biheruka” bya M23 byibasiye ibirindiro bya FARDC i Walikale muri Kivu ya Ruguru, no mu bice bya teritwari ya Walungu no mu misozi ya Minembwe muri teritwari ya Fizi muri Kivu y’Epfo.

Lt Col Willy Ngoma umuvugizi wa gisirikare wa M23 yabwiye BBC Gahuzamiryango  dukesha iyi nkuru  ko ibivugwa na FARDC ari “ibinyoma”.

Yagize ati: “Buri wese azi ubunyangamugayo bwa ‘mouvement’ yacu…ni bo bakomeza kurasa ibisasu ku birindiro byacu.”

Ibi bibaye nyuma y’uko ku wa gatandatu no ku cyumweru gishize izi mpande zombi zisohoye amatangazo amenyesha guhagarika imirwano no kuva muri Walikale-centre kuri M23, ibyo itakoze ivuga ko FARDC yanze kuhavana ‘drones’ z’ibitero.

Izi mpande zihanganye zari zateye iyo ntambwe nyuma y’iminsi itatu Perezida Felix Tshisekedi na mugenzi we Paul Kagame w’u Rwanda bahuriye i Doha muri Qatar, ndetse n’imiryango y’ibihugu by’akarere yongereye imbaraga mu muhate wo kugera ku gahenge no gushaka umuti mu mahoro.

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *