Kuri iki cyumweru tariki ya 9 Gashyantare 2025 ,Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo abaturage bahaye ingabo za FARDC amasaha 48 kugira ngo zibe zavuye mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Bukavu muri Kivu y’Amajyepfo.
Aba bari kwigaragambya bari kwamagana izo ngabo n’abarwanyi ba Wazalendo kwica no gusahura abaturage.
Ni nyuma y’uko abantu icyenda biciwe mu Majyaruguru ya Bukavu muri Miti, Kabamba, Katana, na Kavumu aho izo ngabo ziri kurwana zisubiza inyuma umutwe wa M23.
Abigaragambya bahuye na Guverineri wa Kivu y’Amajyepfo, bamugaragariza ibibazo byabo, bamusaba ko ungabo za FARDC zakurwa mu duce batuyemo kubera ibikorwa by’urugomo.
Aba baturage bakoze iyi myigaragambyo mu gihe ku munsi wejo , Inama ihuriweho ya SADC na EAC yemeje ko ingabo z’ibihugu by’amahanga ziri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo zitari mu butumwa bw’amahoro zigomba kuvanwayo mu maguru mashya .
Iyi nama kandi yongeye gushimangira isubukurwa ry’ibiganiro bigamije amahoro bya Luanda ndetse n’ibya Nairobi ndetse kandi impande zombi zishyamiranye zigahagararirwa haba leta ya DRC , abahagarariye umutwe wa M23 ndetse n’abahuza bashyizweho .