HomePolitics

DRC: FARDC yagabye ibitero bikomeye ku Banyamulenge batuye mu Minembwe

Umunyamategeko wo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo Moise Nyarugabo yatangaje ko mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tumwe mu duce two mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo dutuyemo Abanyamulenge twongeye kugabwaho ibitero bikomeye n’ingaba za FARDC zifatanije n’umutwe wa Wazalendo .

Abinyujije ku rukuta rwe rwa X , uyu munyamategeko usanzwe ufatwa nk’impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu yatangaje ko ingabo za Kongo zagabye ibitero ku basivile bari batuye muri teretwari ya Minembwe byumwihariko mu duce twa Lulenge na Fizi ho muri Kivu y’epfo .

Nyarugabo yongeye gushimangira ko yatunguwe no kubona ingabo za DRC na Wazalendo zigaba ibitero bikomeye mu duce twa Bilalo Mbili na Mikenke mu majyaruguru ya Minembwe no muri Marunde na Kipupu mu gihe abakuru b’ibihugu b’u Rwanda na DRC bari mu biganiro bishyiraho agahenge k’imirwano gahuriweho n’impande zombi .

Aya magambo y’uyu munyamategeko aje akurikira iby’Umuvugizi wa M23 Lawrence Kanyuka aherutse gutangaza , aho yemeje ko leta ya Kongo ikomeje kwivugana abasivili muri Minembwe , Uvira no mu tundi bituranye mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo ikoresheje ibitero by’indege zitagira abapilote zigenzurwa n’ingabo za MONUSCO .

Ku itariki ya 4 Werurwe , Bwana Bisimwa Bertrand ushinzwe guhuza ibikorwa by’umutwe wa M23 yatangaje ko yiboneye abaturage bo mu bwoko bw’Abanyamulenge bagabwaho ibitero by’indege z’intambara zigezweho zo mu bwoko bwa Sukhoi ndetse n’ibifaru bya FARDC ndetse icyo gihe nyinshi mu nzu zabo zirasenywa .

Ku munsi wo ku wa mbere , ubuyobozi bw’umutwe wa M23 ndetse n’Ihuriro rya AFC bwatangaje ko bwivanye mu biganiro by’amahoro byagombaga kubera mu mujyi wa Luanda ufatwa nk’umurwa mukuru wa Angola nyuma bamwe mu bayobozi bakuru bawo barimo na Bertrand Bisimwa bafatiwe ibihano n’umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi kubera uruhare rwabo ubashinja ko bakomeje kugira mu kudubanganya umutekano wo mu burasirazuba bwa Kongo.

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *