HomePolitics

DRC : FARDC na M23 byasubiye irudubi bongera gukozanyaho

Guhera ku munsi wejo , Ingabo z’igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (FARDC)  ziri mu mirwano ikomeye igamije kwirukana inyeshyamba za M23 mu mujyi wa Kaseghe, uherereye mu birometero 60 uvuye i Lubero mu ntara ya Kivu ya ruguru.

Guhera ku wa kane, tariki ya 12 Ukuboza Imirwano ikomeye hagati ya M23 na FARDC yongeye kuzamura ubukana byumwihariko mu gace ka Lubero  bijyanye nuko FARDC ifite gahunda yuko uyu mwaka ugomba gusazwa zigaruriye  aka gace gaherereyemo  umujyi wa Kaseghe .

Mu kwezi gushize nibwo Izi nyeshyamba za M23 kuri ubu zisa nk’izisangiye kuyobora umujyi wa Kaseghe na FARDC, zagabye igitero karundura ku birindiro by’izi ngabo za leta bituma zihita nazo zigarurira tumwe mu duce twaho.

Nyuma y’amasaha menshi y’imirwano ikaze hagati y’impande zombi ku mirongo migari y’urugamba nubwo kuri ubu bisa nkaho nta ruhande rwari rwahashya mu buryo bugaragara nkuko amakuru agezweho ava muri iki gihuhu abyemeza.

 FARDC irashaka kwirukana M23 i Kaseghe, mu gihe inyeshyamba za M23 zigerageza gukomeza kwirwanaho ngo zikomeza gucunga agace  kazo zamaze kwigarurira.

Kugenzura kw’aka gace ka Kaseghe bifite akamaro kanini ku rugamba, kuko gatanga inzira yeruye igana muri komini yo mu cyaro cya Kirumba kuri ubu cyicyibarizwamo imyigaragambyo ikomeye cyane ndetse n’intambara hagati y’imitwe yitwaje intwaro ibarizwa muri kariya gace.

Ku gicamunsi cyo ku wa gatatu, mu gihe cy’imirwano mishya, umujyi wa Luofu wigaruriwe na M23 mbere yuko FARDC yongera imbaraga kubera ibi bitero byayigabweho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *