DRC : FARDC ku bufatanye na uganda bakataje mu gutsitsura burundu umutwe wa ADF
Ku munsi wejo kuwa gatandatu tariki ya 9 / Ugushyingo hasojwe Inama y’inzobere mu bya gisirikare zaturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC) na Uganda, yabereye i Beni nyuma yo kumara amasaha 72 ku meza y’ ibiganiro bibanze mu gushaka uburyo bwa burundu bwo guhashya umutwe wa ADF.
Izo ngabo zombi zasuzumye aho ibikorwa bigeze bigamije gukurikirana inyeshyamba ziyita ko ziharanira demokarasi mu gihugu cya Uganda zizwi nka ADF – Naru mu turere twa Beni, Lubero, na Mambasa muri Ituri.
Abayobozi b’Ingabo z’igihugu cya demokarasi ya Kongo (FARDC) n’ingabo za Uganda (UPDF) bagaragaje ko bishimiye ibisubizo bimaze kugerwaho kugeza ubu. Izi ngabo zombi zunze ubumwe kandi zashimye abaturage baho ku bufatanye n’inzego zishinzwe umutekano, zagize uruhare runini mu kugera kuri ibyo bisubizo bigamije gutsitsura uyu mutwe w’inyeshyambara burundu.
Colonel Mack Hazukay, umuvugizi w’ingabo muri aka karere, yagize ati: “Abaturage ni ingenzi mu bijyanye n’ubutasi no mu rwego rwo gushyigikira umuco n’indagaciro z’ahantu runaka.”
Yasobanuye kandi ko izi ingabo zihuriweho n’ibihugu byombi zashoboye kwigarurira uduce twinshi twahoze twiganjemo inyeshyamba za ADF , nka Graben, ikibaya cya Mwalika, n’imbaga ya Ruwenzori.
Umuvugizi wa FARDC yongeyeho ko nubwo uyu mutwe witwaje intwaro z’abayisilamu wimuye ibikorwa byawo mu burengerazuba bw’umuhanda wa 4, hagikenewe ingufu mu kurandura ibirindiro byawo byose aho biva bikagera.
Colonel Mack Hazukay yashimangiye kandi akamaro ko kuba maso no gukomeza ubufatanye hagati y’inzego z’umutekano n’abaturage kugira ngo batsinde ADF ari ingenzi cyane.
Umutwe wa ADF ni uw’abarwanyi b’abanya-Uganda bimukiye mu burasirazuba bwa Kongo mu myaka ya za 90. Uyu mutwe uhora ugaba ibitero kandi wishe abantu barenga 1.300 hagati y’ukwezi kwa mbere umwaka wa 2021 n’ukwa mbere 2022 nk’uko ONU ibitangaza.