HomeUMUTEKANO

DRC :FARDC irashinjwa gusahura sosiyete y’Abashinwa ikorera muri Kalemie

Sosiyete y’Abashinwa ikorera muri DRC yatangaje ko yamaganye ibitero bigamije ubusahuzi byagabwe n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo [ FARDC] ku biro no kuri bamwe bakozi babo bakorera mu gace ka Kalemie mu ntara ya Tanganyika .

Iyi sosiyete isanzwe ikora sima zifashishwa mu kubaka umuhanda yamaganye ibi bikorwa by’ingabo za Kongo ibicishije mu ibaruwa yandikiye ubuyobozi bw’inzego zibanze zo mu gace ka Kabimba muri teretwari ya Kalemie .

Muri iyi baruwa iyi sosiyete ivuga ko yakiriye ibirego bya bamwe mu bakozi bayo bemeza ko batezwe na zimwe mu ngabo za Kongo zikabaka bimwe mu bintu by’agaciro bari bafite ndetse n’amafaranga yabo .

Aba bashinwa kandi banashimangira ko undi musirikare wa FARDC yinjiye arasa mu gace kahariwe guturamo abakozi b’uru ruganda ndetse akiba bimwe mu bikoresho byifashishwaga n’uru ruganda .

Kurundi ruhande , Umuyobozi wa batayo ya 22 muri FARDC ari nayo aba basirikare bashinjwa iyi migirire mibi babarizwamo , Brig .Gen Fabien Dunia Kashindi yemeje ko atari azi iby’iki kibazo gusa asezeranya itangazamakuru ko agiye kugikurikirana ndetse n’abagize uruhare muri ayo mabi bakabiryozwa .

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *