DRC : Cartas yahaye imfashanyo y’ibiribwa abimuwe n’intambara hagati ya FARDC na M23 i Butembo

Umuryango utegamiye kuri Leta wa Caritas wo muri Diyosezi Gatolika ya Butembo ho muri Beni wakomeje, igikorwa cyo gukwirakwiza ibiribwa ku miryango irenga 5,000 yimuwe i Butembo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.
Aba bantu bimuwe, cyane cyane biganjemo abagore n’abana, babayeho amezi menshi nta mfashanyo iyo ari yose babone mu miryango yabo,iki gikorwa cyatangiye ku wa kane, tariki ya 17 Ukwakira ndetse kuri uyu wa gatandatu ukaba ari umunsi wa kabiri wacyo .
Izi mfashanyo zitangwa ziganjemo ibiribwa birimo umuceri, amashaza, umunyu n’amavuta y’imikindo yifashishwa mu guteka. Iyi gahunda ije ikurikira ubuvugizi bwatangijwe na sosiyete sivile hamwe na gahunda y’umuryango w’abibumbye yita ku biribwa ku isi (WFP), hagamijwe gukemura ibibazo abaturage bimuwe batagishoboye kubona imirima yabo kubera umutekano muke mu turere bakomokamo.
François Paluku, usanzwe ari umuyobozi w’iyi gahunda muri Caritas Butembo-Beni, abisobanura agira ati: “ni igisubizo gihura n’ibikenewe byagaragaye nyuma y’isuzuma ryakozwe muri utu duce ndetse kandi ni igisubizo ku byifuzo bitandukanye by’abaturage baho .”
Abagenerwabikorwa bagaragaje ko bishimiye iyi nkunga yatanzwe. Barthélemy Kamate Liso, umwe mu bimuwe, yatanze ubuhamya agira ati: “Ndashimira abagiraneza. Twatewe ubwoba n’inzara mu miryango yacu kandi twabaye abasabiriza buri munsi.” nkuko yaganiriye na Radio television Nationale du Congo izwi nka RTNC .
Biteganijwe ko Iri saranganya ryatangiriye muri komini ya Vulamba na Bulengera, rikazakomeza no ku cyumweru muri komini ya Kimemi na Mususa.
Hari imitwe y’inyeshyamba irenga 120 mu ntara eshatu gusa z’uburasirazuba bwa DR Congo, M23 ni umwe muri yo, ariko utandukanye cyane n’indi. Ufite inzego, ufite intwaro zikomeye, n’abarwanyi b’impuzankano, nta gushidikanya ko ari wo ukomeye kurusha indi.
Kinshasa, ibihugu by’iburengerazuba ndetse n’inzobere za ONU bavuga ko ufashwa n’u Rwanda, ndetse ko uherutse gukoresha intwaro idasanzwe mu nyeshyamba ya surface-to-air missile (SAM) bivugwa ko ari iy’igisirikare cy’u Rwanda. U Rwanda rwakomeje kuvuga ko rudafasha uyu mutwe.
Gusa M23 ifitanye isano n’u Rwanda; uretse kuba igizwe ahanini n’Abatutsi b’Abanyecongo bavuga Ikinyarwanda, bamwe mu bayikuriye – barimo na komanda wayo wa gisirikare Gen Sultani Makenga, barwanye ku ruhande rw’inyeshyamba zari ziyobowe na Paul Kagame zafashe ubutegetsi i Kigali mu 1994, hashize imyaka itatu barwana mu ntambara ya Congo bafatanyije n’ingabo z’u Rwanda bakuraho ubutegetsi bwa Mobutu Sese Seko mu cyahoze ari Zaire bashyiraho Laurent-Désiré Kabila.
Igihe abakoloni baca imipaka mishya y’ibihugu bya Africa mu myaka ya 1900, bamwe mu baturage b’icyahoze ari Ubwami bw’u Rwanda bwari bunini bisanze babaye abaturage ba Congo. Aba banyecongo bavuga Ikinyarwanda, barimo Abanyamulenge muri Kivu y’Epfo n’imiryango y’Abatutsi bo muri Kivu ya Ruguru, bavuga ko bagiye bahohoterwa kuva mu myaka ya 1960 bakamburwa uburenganzira, bakabwirwa ko bagomba “gusubira iwabo” mu Rwanda.
Ubugizi bwa nabi kuri bo bwariyongereye ubwo leta n’igisirikare byari bimaze gutsindwa intambara bahungiye inyeshyamba za Kagame muri Zaïre (DR Congo ubu) zari zimaze gufata ubutegetsi mu Rwanda.
Mu myaka yakurikiyeho muri Congo, imitwe yitwaje intwaro yaravutse ngo ‘irinde’ amoko n’imiryango yabo, amakimbirane n’ubwicanyi bikomeye biraduka, ibihumbi by’impunzi bihungira mu bihugu bituranyi, intambara ya mbere ya Congo iratangira izamo n’ibihugu bya Uganda n’u Rwanda.
Mu nama i New York yateguwe na International Peace Academy mu 1996, uwahoze ari Perezida wa Tanzania Julius Nyerere yashinje leta ya Zaïre kuba ariyo yateye aya makimbirane “inanirwa guhagarika ihohoterwa rikorerwa abaturage bayo bavuga Ikinyarwanda”.
Sematumba ati: “Kubera intege nke za leta, iyo miryango (amoko) yashatse uburyo bwo kwirinda, ubu dufite imitwe irenga 120 yitwaje intwaro. Uyu munsi turimo kuvuga M23 kuko ari yo iri mu makuru.”
Kuri M23, yaba Laurent-Désiré Kabila, umuhungu we wamusimbuye Joseph Kabila, cyangwa perezida uriho Felix Tshisekedi, nta wakemuye ikibazo ivuga ko irwanira cyo guhagarika ihohoterwa ku banyecongo bavuga Ikinyarwanda no gucyura impunzi zabo, nubwo habaye amasezerano atandukanye arimo ayo kuwa 23 Werurwe (Mars) 2009 n’uwahoze akuriye inyeshyamba Laurent Nkunda na leta ya Joseph Kabila – ari nayo uyu mutwe ukomoraho izina M23 (Mouvement du Mars 23.
