DRC : Abayobozi bakuru b’ishyaka rya Joseph Kabila bajyanwe mu rukiko
Abayobozi b’ishyaka rya Joseph Kabila Kabange wahoze ari Perezida wa repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo bahamagajwe n’urukiko rwa gisirikare mu gihe umutekano wifashe mu burasirazuba bw’iki gihugu .
Jean Mbuyu usanzwe ari Umunyamategeko ndetse akaba yarahoze ari umujyanama w’ibanze wa joseph Kabila yabwiye ikinyamakuru Reuters ko nawe kugeza ubu atazi impamvu nyirizina aba bayobozi bakuru b’iri shyaka batumijweho n’ubutabera.
Bwana Mbuye yatangaje ko ubushinjacyaha bw’urukiko rwa gisirikare bwohereje amabarurwa asaga icumi ku bayobozi b’ishyaka rya Joseph Kabila rizwi nka People’s party for reconstruction and Democracy gusa abagera kuri 3 nibo babwiwe ko bagomba kuzajya imbere vuba ugereranije n’abandi .
Muri aba batatu babwiwe ko bagomba kujya mu rukiko barimo visi perezida w’ishyaka witwa Aubin Minaku na Emmanuel Ramazani Shadary wigeze guhatanira intebe y’umukuru w’igihugu ndetse akaba na Minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu .
Nubwo impamvu itazwi , Perezida Felix Tshisekedi yakunze gutunga agatoki mugenzi we wamubanjirije ku butegetsi kuba inyuma y’ubufasha bukomeje guhabwa umutwe wa M23 wamaze kwigarurira uduce twa Goma na Bukavu magingo aya .
Iyi nkuru uyakiriye ute ?