HomePolitics

DRC : Abasirikare 25 bakatiwe urwo gucibwa umutwe nyuma yo kugaragaza ubugwari kurugamba

Ejo ku wa gatatu ,Ingabo 25 za Congo zakatiwe igihano cy’urupfu n’urukiko rwa gisirikare rwo muri kiriya gihugu nyuma yo guhamwa byo guhunga umwanzi kurugamba[M23]

ibi ni ibyaha bakorewe muri Teritwari ya Lubero mu mpera z’icyumweru gishize, aho inyeshyamba z’umutwe wa M23 zigaruriye uduce dutandukanye nk’umijyi ya Kanyabayonga na Kirumba, Ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 3 Nyakanga ni bwo aba basirikare bakatiwe urwo gupfa,nyuma y’umwanzuro w’abacamanza byaje kurangira 25 bahamijwe ibi ibyaha bari muri 32 bari babikurikiranweho ,ndetse ibi byiganjemo guhunga umwanzi, gusesagura amasasu ndetse no gusahura imitungo y’abaturage”.

Lieutenant Mbuyi Reagan, Umuvugizi w’ibikorwa bya gisirikare mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, yashimye icyemezo cy’urukiko rwakatiye urwo gupfa bariya basirikare; agaragaza ko kigiye gutuma abandi basirikare birinda kuva mu birindiro byabo birinda guhunga batabanje guhabwa amabwiriza n’abayobozi babo.

Mu kwezi kwa gatatu,nibwo iki gihugu cyasubijeho igihano cy’urupfu cyari kimaze imyaka 20 kidashyirirwa mu bikorwa ku butaka bw’iki gihugu mu rwego rwo guhangana n’abasirikare bagambanira igihugu ndetse n’abandi bantu bahungabanya umutekano wa RDC.

Ibi bibaye nyuma y’uko uwahoze ari umuvugizi wa M23, Colonel Vianney Kanyamuhanda Kazarama yatangaje ko afite iyerekwa ry’uko intambara uriya mutwe urwanamo n’Ihuriro ry’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo izarangirira mu mujyi wa Goma, ngo kuko nyuma yo kuwufata utundi duce tuzafatwa hatabayeho imirwano.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *