Nibura imiryango 900 yo mu bwami bwa Bwito mu karere ka Rutshuru (mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru) niyo imaze kubarurwa ko yahungiye mu gace ka Bambo-Centre mu byumweru bitatu bishize, ihunga imirwano ikomeje hagati y’inyeshyamba za Wazalendo na M23/AFC.
Nk’uko byatangajwe na Matilde Gueho, umuyobozi wungirije w’umuryango w’abaganga batagira umupaka / Médecins Sans Frontières (MSF) ukorera i Goma,ngo nibura ingo 500 zahungiye mu mashuri, insengero n’ahandi hantu hateganyijwe by’agateganyo, mu gihe abandi bagera ku 4,000 bacumbikiwe n’imiryango y’abaturage bo mu Bambo.
Uyu muyobozi avuga ko umujyi wa Bambo wamaze kurengerwa n’umubare munini w’abimukira, ndetse hafi buri rugo rurimo kwakira abahunze. Ariko kandi, aragaragaza impungenge z’ihangana ry’ubuzima ku bantu bari mu duce tutemewe, aho benshi bahageze badafite n’utuyunguruzo tw’amazi, isabune cyangwa ubwiherero.

Ibibazo by’isuku birakomeje, aho hari n’ingo ziryama hanze, badafite inzitiramibu. MSF inavuga ko ubuzima bw’abaturage burushaho kuzamba kuko banabuze uburyo bwo kugera ku mirima yabo kubera umutekano mucye, bikaba byagize ingaruka ku kubona amazi n’ibiribwa.
Amakuru aturuka muri Bambo avuga ko kuva ku ya 5 Gicurasi, imirwano yongeye gufata indi ntera, by’umwihariko ku itariki 15 ubwo habaye kurasana gukomeye muri Bambo hagati hifashishijwe intwaro ziremereye. Ku munsi w’iyo mirwano, abaturage benshi bari bahungiye mu bitaro byaho.
Abaturage benshi bakomeje guhunga, bamwe babitegetswe n’amabwiriza yo kwimuka, abandi babikora bibwirije. Kuri uyu wa Gatatu, hari amazu yatwitswe, ndetse umuntu umwe yiciwe muri iyi mirwano.
Umutekano uracyari muke muri ako gace.