HomePolitics

DRC : abantu bakomeje guhunga ubutitsa nyuma y’imirwano ikomeye hagati ya M23 na FARDC

Guhera ku munsi wejo tariki ya 17 / ukuboza / 2024 ,mu mujyi wa Kitsombiro uherereye muri Teretwari ya Lubero ho muri kivu ya Ruguru usigayemo abantu mbarwa nyuma yuko imirwano hagati ya M23 na FARDC ikomeje gufata indi ntera muri kano gace .

Impamvu nyamakuru ikomeje gutuma abantu bakomeje kuva mu byabo ubutitsa nuko muri kariya gace gakomeje kuba isibaniro ry’imirongo y’imbere y’urugamba hagati ya FARDC n’inyeshyamba za M23 leta ya DRC yemeza ko zishyigikiwe n’u Rwanda muri kariya gace k’amajyepfo y’akarere ka Lubero.

Nk’uko amakuru menshi aturuka mu binyamakuru bikorera muri kariya gace abishimangira ngo impande zombi zikomeje gushimangira ubushobozi bwazo mu bya gisirikare haba kuruhande rwa FARDC na M23, ibi bikomeza no kongera ubwoba ko imirwano ishobora kongera kuba igihe icyo ari cyo cyose kandi mu masaha ya vuba .

Nubwo mu ijoro ryakeye nta mirwano yigeze iharangwa, ariko hakomeje gututumba icyuka cy’imirwano bijyana n’urujya n’uruza rw’abasirikare ndetse n’ibitwaro byabo binaca amarenga ko haba uyu munsi cyangwa ejo impande zombi zigomba kuzakozanyaho.

Kuri ubu , ibirindiro byo kwirwanaho bya FARDC biherereye i Kitsombiro, mu birometero 50 uvuye muri santere ya Lubero ,usanzwe ufatwa nk’ mujyi  mukuru wo muri aka gace .

Ku ruhande rwazo, inyeshyamba za M23 zo  zamaze kuba zigarurira umujyi wa Alimbongo, uherereye ku birometero bicye uvuye ku murongo  wa nyuma w’ubwirinzi wa  FARDC.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *