Abantu bagera kuri babiri baburiye ubuzima ,abandi bataramenyekana umubare bakomerekera mu mirwano yashyamiranishijemo umutwe wa M23 ndetse na Wazalendo mu gace ka Masisi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.
Nkuko ubuyobozi bw’ibitaro bikuru bya Masisi bwabitangaje , ngo abantu barenga icumi nibo bamaze kugana ibi bitaro bafite ibikomere byatewe no kuraswa ndetse magingo aya uyu mubare ukaba ugenda wiyongera uko igihe cy’imirwano muri kariya gace kigenda cyiyongera .
Si uguhitana ubuzima bw’abantu gusa kuko iyi mirwano ikomeje gutuma abaturage benshi bava mu byabo ndetse na bimwe mu bikorwaremezo ndetse n’inzu z’abaturage zikomeje kuhasenyerwa .
Bamwe mu baturage batuye muri kano gace baganiriye n’ikinyamakuru Afica News bagihamirije ko agace ka Masisi gasa nk’akigaruriwe n’umutwe wa M23 muri iki gihe Wazalendo na FARDC barimo bagerageza kugaba ibitero byo kongera kuhigarurira .
Umutekano mu ntara ya Kivu ya Ruguru wifashe nabi guhera mu ntangiriro z’uyu mwaka byumwihariko guhera igihe umutwe wa M23 wazamuye umurego warwaniragaho ndetse ukanigarurira tumwe duce nka Bukavu , Walikare na Goma .
Iyi nkuru uyakiriye ute ?