DRC : Abantu 6  bapfiriye mu mirwano ya M23 na Wazalendo  muri Rutshuru

Abantu batandatu bishwe naho abandi barenga makumyabiri bakomereka mu mirwano ikomeye yabaye ku wa Kane tariki ya 15 no ku wa Gatanu tariki ya 16 Gicurasi 2025 mu gace ka Bambo, teritwari ya Rutshuru, Intara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo .

Iyo mirwano, ubu imaze iminsi itatu, ihuza abarwanyi b’umutwe wa M23 n’abitwaje intwaro bo mu mutwe wa Wazalendo.

 Amakuru yemezwa n’abaturage b’aho avuga ko ku wa Gatanu mu gitondo, nyuma y’amasaha menshi y’imirwano, abarwanyi ba Wazalendo bongeye kwigarurira agace ka Bambo, aho bivugwa ko M23 yirukanywemo igasubira Kabizo/Butare, mu  bilometero 23 uvuye Bambo.

Umutekano ukomeje kuba muke muri ako gace, aho impande zombi zikomeje kongera imbaraga: M23 ikomeza gushimangira imyanya yayo, mu gihe Wazalendo bashyira imbaraga mu gutegura ibitero bitunguranye.

Nubwo ku wa Kane M23 yari yafashe agace ka Kishishe, ubu ntiharamenyekana uwagafashe burundu. Amakuru amwe avuga ko inyeshyamba za FDLR zishobora kuba zihari, nubwo M23 itarabyemeza .

Abarwanyi ba Wazalendo bakomeje ibikorwa by’ubushotoranyi n’ibitero kuri M23, ibintu bikomeje guteza umwuka mubi mu gace no gutuma abaturage bagira ubwoba bukabije. Imirwano ikomeye, harimo n’iyifashisha intwaro zikomeye, imaze iminsi ibera mu duce dutandukanye tw’ubutware bwa Bwito.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *