HomeOthers

DRC : Abantu 50 bamaze gupfa bazize indwara y’amayobera

Minisiteri y’Ubuzima muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo yatangaje ko abantu basaga 50 bamaze kwitaba imana bazize indwara y’amayobera muri uku kwezi gusa .

Aba basaga 50 bahitanywe n’iyi ndwara baturuka mu duce tw’amajyaruguru ashyira uburengerazuba bw’iki gihugu .uwitwa Serge Ngalebato usanzwe ari umuyobozi w’ibitaro by’ahitwa Bikoro we yemeje ko iyi ndwara iteje impungenge zikomeye cyane kuko ngo bisaba amasaha 48 gusa nyuma yuko umuntu agaragaje ibimenyetso by’iyi ndwara kugirango ibe imuhitanye .

Amakuru yatangajwe n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima ukorera muri Afurika avuga ko bwa mbere iyi ndwara itaziwe inkomoko igaragara yabonetse mu mujyi wa Boloko , aho icyo gihe hari abarwayi batatu babonetse bagaragaza ibimenyetso hanyuma mu masaha 48 yakurikiyeho bahita bitaba imana .

Kuri ubu hari impungenge yuko bijyanye n’ubuke bwa sirivisi z’ubuzima zibarizwa muri kiriya gihugu , iyi ndwara ishobora gukomeza gukwirakwira ikaba yakomeza kwararika imbaga gusa bivugwa ko yaba yandurira mu kurya zimwe mu nyamaswa zo mu ishyamba zifitemo utwo dukoko tuyikwirakwiza .

Ku tariki ya 21 Mutarama 2025 , nibwo iyi ndwara yabonetse ku muntu wa mbere ndetse kugeza magingo abarenga 419 nibo bamaze kwandura iyi ndwara mu gihe muri abo 366 ari bo bamaze kubarurwa ko bitabye imana .

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *