DRC : Abantu 22 bapfiriye mu mwuzure ukomeye watewe n’imvura

Nibura abantu 22 bishwe nyuma yuko imvura nyinshi yateje umwuzure ukomeye mu murwa mukuru Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, usenya amazu ndetse n’imihanda irengerwa.

Ku cyumweru, nibwo Minisitiri w’ubuzima muri iki gihugu, Patricien Gongo yatanze uyu mubare w’abapfuye ariko ashimangira ko ari “by’agateganyo” kuko ibarurwa ry’abahitanwe nawo rigikomeje kugeza ubu.

 Gongo kandi yanongeyeho ko benshi mu bahitanwa n’uyu mwuzure, ahanini  bagwiriweho n’amazu  n’izindi nyubako barimo .

Ahanini imvano y’uyu mwuzure yatewe n’umugezi wa Ndjili unyura mujyi wa Kinshasa wuzuye hanyuma ugaturitsa inkombe zawo mu ijoro ryo ku wa gatanu,byatumye umuhanda munini w’iki gihugu urohama .

Guverineri wa Kinshasa, Daniel Bumba Lubaki, yatangaje ko ibikorwa remezo by’amazi byangiritse ariko yizeza abaturage ko bagiye kubikemura mu minsi mike.

Naho Raphael Tshimanga Muamba, inzobere mu bijyanye n’amazi, yatangarije Reuters  ko ibikorwa by’abantu byarushijeho kwangizwa  kubera uru ruzi rwaturitse.

Umwuzure uje mu gihe iki gihugu kiri gihura n’imivurungano n’amakimbirane mu burasirazuba bwacyo.

Aho kuva mu ntangiriro z’umwaka, inyeshyamba M23  leta ya Kongo yo ivuga ko zishyigikiwe n’u Rwanda zagabye ibitero  abantu barenga 7,000 bishwe abandi babarirwa muri za miriyoni bakava mu byabo .

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *