DRC : Abaganga bahaye leta nyirantarengwa yo kuba yashyize mu bikorwa ibyo bayisaba
Ihuriro ry’abaganga ryo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo (SYMECO) ryahaye igihe cya nyirantarengwa Guverinoma y’iki gihugu cyo kuba yamaze kwishyura amafaranga y’inyongera babereyemo abanyamuryango baryo .
SYMECO [ Le syndicat des Médecins de la République Démocratique du Congo ] yo itangaza ko leta ya Kongo igomba gukora ibyo yemeranije ikanasinyana n’ubuyobozi bw’uru rugaga ndetse ngo bitabaye ibyo ntayindi ntuma tariki ya 2 Mutarama 2025 mu gihe ibyifuzo by’izi nzobere mu buzima niba bitari byubahirizwa, hazakurikiraho gusubukura imyigaragambyo ndetse no guhagarika Imirimo mu gihugu hose.
Amafaranga yinyongera asabwa akubiyemo ayagenwa na leta agamije guhosha ibigendera mu mpanuka z’akazi ku baganga , kwishyura abaganga 5177 bazamuwe mu ntera, ndetse no kwishyura angana 35% byamafaranga yo kwifashisha mu ngendo no gucumbika kw’abaganga .
Iri huriro ry’abakozi kandi ryatangaje ko rihangayikishijwe no kuba hasigaye amasaha 48 ngo umwaka w’ingengo y’imari wa 2024 ushyirweho akadomo ,mu gihe ubu bwishyu butari bwabashyikirizwa, binakomeza guteza impagarara n’ibibazo bikomeye mu rwego rw’ubuzima.
Kuri iyi ngingo, Dr Juvénal Muanda, umunyamabanga nshingwabikorwa w’igihugu wa SYMECO yahamagariye abaganga bose bo mu nzego za Leta z’abanyamuryango ba SYMECO gukomeza kuba maso kandi bakaba biteguye gusubukura imyigaragambyo rusange guhera ku wa kane, tariki ya 2 Mutarama 2025 mu gihe Guverinoma itagize icyo ikora.