HomeUBUZIMA

Dr. Sabin Nsanzimana yashimangiye akamaro ku guteza imbere imyigire y’ubuvuzi

Kuri uyu wa mbere tariki ya 24 werurwe 2025 , Minisitiri w’ubuzima Dr Sabin Nsanzimana yashimangiye ko muri iki gihe ikigero cy’indwara nshya gikomeje kwiyongera hakenewe gushyirwa imbaraga nyinshi mu bijyanye n’imyigire y’ubuvuzi ihamye .

Ibi Dr, Sabin yabitangaje kuri uyu munsi mu inama y’iminsi ibiri iri kubera  I Kigali yiga ku bijyanye no guteza imbere imyigire y’ubuvuzi muri Afurika , iyi nama ikaba yarateguwe na Kaminuza y’Ubuvuzi ya Global Health Equity ifatanyije na Minisiteri y’Ubuzima.

Mu ijambo rye ryo gufungura iyi nama ku mugaragaro , Dr, sabin yagize ati : “imyigire y’ubuvuzi ni ngombwa, nta mpaka kuri ibyo kubera ko hakomeje kwiyongera umubare munini w’indwara zaduka zikica imbaga y’abantu .”

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, kandi yanashimangiye  ko hari byinshi kandi byiza byakozwe kugira ngo imyigire y’ibijyanye n’ubuvuzi ihabwe umwihariko.

Aho yabwiye abitabiriye iyi nama ko indwara zitandura zirimo kanseri, indwara z’umutima ari zo ziri guhitana abantu benshi muri iki gihe, bitandukanye n’uko byari bimeze mu myaka yashize aho abenshi bicwaga na malariya cyangwa SIDA.

Kurundi ruhande kandi umuyobozi w’Agatenyanyo wa OMS muri Afurika, Dr Chikwe Ihekweazu, yavuze ko iyi nama ari umwanya mwiza wo gutekereza uburyo umubare w’abaganga kuri uyu mugabane wakwiyongera.

Magingo aya , Imibare igaragaza ko Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara yihariye 25% by’indwara zigaragara ku Isi yose, mu gihe ifite gusa 3% by’abaganga bari ku Isi.

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *