FootballHomeSports

Dr Patrice Motsepe yongeye gutorerwa kuyobora CAF

Umunya – Afurika y’epfo Dr. Patrice Motsepe yongeye gutorerwa kuyobora impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Afurika [ CAF ] muri manda y’imyaka ine iri mbere .

Iki ni icyemezo cyafatiwe mu nama idasanzwe y’inteko rusange ya CAF yateraniye i Cairo mu gihugu cya Misiri kuri uyu wa gatatu tariki ya 12 Werurwe . Uyu mugabo w’imyaka 63 yisanze nta muntu bataniraga kuri uyu mwanya kuko nuwo bagombaga kuba bahatana yaje kwikura mu matora ku muzo wa nyuma .

Motsepe yongeye gutorerwa kuyobora CAF muri manda ya kabiri nyuma mu myaka ine yari amaze ku buyobozi yashimirwaga kuba yarazamuye ubushobozi bw’amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Afurika byumwihariko mu buryo bw’ubukungu ndetse no guhangana.

Ku buyobozi bwe muri manda ya mbere , Motsepe yagiye aca uduhigo dutandukanye byumwihariko kuba abantu barenga miliyari imwe na Miliyoni 400 baraje kureba imikino ya nyuma y’igikombe cy’Afurika cya 2023 cyabereye muri Cote d’Ivoire .

Sibyo gusa kuko ibihembo by’amafaranga ku makipe yabaga yitabiriye ibikombe bya Total Energies CAF Champions League na Total Energies CAF Confederation Cup mu bagabo no mu bagore byariyongereye byafashije amwe mu makipe kwiyubaka mu buryo bw’ubukungu .

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *