Dr. Eugene Rwamucyo yahamwe n’ibyaha bya jenoside akatirwa imyaka 27 mu gihome
Urukiko rw’Iparis mu Bufaransa rwakatiye Dr. Eugene Rwamucyo igifungo kingana n’imyaka 27 ku cyaha cya genocide hamwe no kuba mu mugambi wo gukora genocide.
Kuri uyu wa gatatu taliki ya 30 Ukwakira 2024, ubwo abagize inteko iburanisha bari mu mwiherero , hatangajwe mo icyemezo cyafashwe nk’igihano cyakatiwe Dr. Rwamucyo wari ukurikirwanyweho icyaha cya genocide , kuba mu mugambi wo gukora genocide , n’ibyaha byibasiye inyokomuntu .
Dr. Rwamucyo w’imyaka 65 y’amavuko, nyuma y’uko ubushinjacyaha bwari bwasabye urukiko ko nyuma yo guhamywa ibyo byaha yahanishwa gufungwa imyaka 30, mu gutanga ubutabera ku bazize genocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, tutibagiwe na abayirokotse, aho bwagaragaje ibimenyetso ku byaha yaregwaga nko kuba mugatsiko kabategura genocide, icyaha cya genocide, icyaha kibasiye inyokomuntu, no kuba icyitso muri ibi byaha.
Uyu Dr. Rwamucyo yahoze yigisha abanyeshuri muri kaminuza nkuru y’u Rwanda i Butare, aho yishe abanyeshuri benshi bigaga muri iyi kaminuza, agatanga n’amategeko ko abakomeretse bagomba kubatwika aho yakoreshaga imvugo nyandagazi no gupfobya ngo ni ugukora amasuku mu gihugu.
Hari abatangabuhamya benshi bagiye bahamya cyane ibi byaha Dr. Rwamucyo ko yatangaga ambwiriza ku buryo imibiri y’Abatutsi yagenzwa, n’ababaga bakiri bazima barimo ababaga bakomeretse.
Umwe mu batangabuhamya yagize ati” yabwiye umuyobozi wo kuri baliyeri ko batagomba kwitwara nk’abana, kandi ko nibiba ngombwa bagira Abatutsi uburiri bwabo”.
Uyu n’abandi batutsi bari kuri bariyeri imbere y’urugo rwa Minisitiri w’Umuryango kuva mu 1992 kugeza mu 1994 muri Guverinoma yayoborwaga na Jean Kamband pauline Nyiramasuhuko , yumvaga Rwamucyo asaba interahamwe ko zigomba kwica.
Dr. Rwamucyo ntago ari ubwa mbere yari akurikiranyweho iki cyaha cyo gukora genocide, kuko urubanza rwe rwa mbere rwabereye i Huye mu ntara y’amajyepfo kurukiko gacaca rw’Ingoma.
Aho yashinjwaga ibyaha byinshi bya genocide, ibyaha byibasira inyokomuntu , gutanga ibikoresho byo kwica, kuba mu gatsiko gategura genocide, gushimuta abagore n’abakobwa, guhagararira abagombaga gushyingura abatutsi ari bazima, n’ibindi byaha byinshi byagiye bimuhama, maze akatirwa igihano cyo gufungwa burundu.