Dr. Edouard Ngirente, yibukije abakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro intego ya Guverinoma
Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Edouard Ngirente, yibukije abakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro ko Guverinoma y’u Rwanda ifite intego yo kuzamura umusaruro w’ubu bucukuzi, ngo bujyane no kwinjiza miliyari 2,17 z’amadolari y’Amerika mu 2029, bigere ku rugero rwa miliyari 1,1 z’amadolari y’Amerika zariho muri iki gihe.
Ibi yabivuze kuri uyu wa Gatatu tariki 04 Ukuboza 2024, ubwo yatangizaga ku mugaragaro icyumweru cyahariwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda.
Minisitiri Ngirente yavuze ko intego ya Guverinoma ari ukongera agaciro k’umusaruro ukomoka ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, cyane cyane ayo yohereza mu mahanga.
Aho yagize ati: “Intego dufite murazizi, ni ukongera amafaranga abiturukamo cyane cyane tubivana kuri miliyari 1,1 ya Amerika twari turiho, tukabigeza nibura kuri miliyari 2,17 bitarenze umwaka wa 2029.”
Dr. Ngirente yagarutse ku buryo bwo kugera kuri izi ntego, avuga ko bizasaba guharanira ko ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukorwa kinyamwuga kandi hakubahirizwa amategeko abugenga, ntibwangize ibidukikije, kandi bukagira icyo bumarira ababukoramo.
Uyu munyacyubahiro yanavuze ko kimwe mu by’ibanze Guverinoma yitaho ari ukongera agaciro ibikorerwa imbere mu gihugu, kuko ibyo bigurishwa hanze byongerewe agaciro, bigatuma bibyara inyungu nyinshi ku gihugu.
Ati: “Turasabwa kandi kongerera agaciro ibikorerwa hano imbere mu Gihugu cyacu kuko iyo tubigurishije hanze byongerewe agaciro, birushaho kugirira akamaro Igihugu natwe tubikoramo.”
Minisitiri w’Intebe kandi yagaragaje ko icyizere cy’uko abakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro bazarushaho kugira uruhare mu kugera kuri izi ntego kiri hejuru, kuko Guverinoma iri gushyira imbaraga mu kubongerera ubushobozi, cyane cyane mu kubaha ubumenyi butuma baba abanyamwuga mu kazi kabo.
Aho yongeyeho ati: “Iyi ni intambwe ikomeye mu guteza imbere umwuga w’ubucukuzi. Twizeye ko impamyabushobozi bagenda bahabwa zizajya zibafasha kurushaho kuba abanyamwuga no gutanga umusaruro wisumbuye.”
Mu rwego rwo gushimangira izi ntego, muri iki cyumweru cyahariwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, hateganyijwe ibikorwa bitandukanye byo kugaragaza amabuye acukurwa mu Rwanda ndetse n’ireme ryayo.
Ibi bikorwa bigamije gukangurira abakora muri uru rwego guteza imbere ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, kubungabunga ibidukikije, no kurushaho kongera agaciro ibyo bakora kugira ngo bizamure umusaruro w’ubukungu bw’igihugu.
Uyu muryango w’abacukuzi, hamwe na Guverinoma, bafite inshingano zo gukomeza kwiteza imbere no gufasha igihugu kugera ku ntego zifatika mu rwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, binyuze mu kubungabunga ibidukikije, guhanga udushya mu gucunga umutungo kamere no kongerera agaciro ibikomoka ku bucukuzi mu buryo buhamye.