HomePolitics

DR Congo – Rwanda :  Ibiganiro by’i Luanda birerekeza he ?

Ku wa Gatandatu tariki ya 14 Nzeri ni bwo mukuru wa dipolomasi ya Congo yari yahuriye na bagenzi be b’u Rwanda na Angola i Luanda, mu nama yigiraga hamwe icyakorwa mu gukemura amakimbirane umwuka mubi umaze igihe hagati ya Kigali na Luanda.

Uruhande rwa Angola, nk’umuhuza, na rwo ntirwatangaje niba hari ibyemeranyijwe kuri raporo y’inama z’inzobere zabanjirije aba baminisitiri, mu gihe hari hitezwe itangazo ry’ibyo impande zombi zumvikanyeho mu gukemura amakimbirane mu burasirazuba bwa DR Congo.

Ni ikibazo kirimo kwibazwa nyuma y’uko nta mwanzuro w’ibyumvikanyweho n’impande zombi uvuye mu biganiro byabaye ku wa gatandatu aho abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga ba DR Congo n’u Rwanda bahuye ngo basesengure raporo y’inzobere bashyikirijwe.

Amashusho yagaragaje minisitiri Olivier Nduhungirehe w’u Rwanda na Thérèse Kayikwamba wa DR Congo basinya ku nyandiko – impande zombi zatangaje ko ari inyandiko y’ibyaganiriweho mu nama yabahuje ku wa gatandatu.

Mu cyumweru gishize, Minisitiri w’itumanaho wa DR Congo Patrick Muyaya yatangaje ko i Luanda hari kuganirwa “ahanini” ku ngingo ebyiri; “ku ruhande rumwe kuba FDLR igomba gusenywa, ku rundi ruhande ingabo z’u Rwanda ko zigomba kuhava” [muri DR Congo].

Mu mpera z’ukwezi gushize no mu ntangiriro z’uku habaye inama z’inzobere, abakuru b’ubutasi na gisirikare b’impande zombi, zabereye i Rubavu mu Rwanda n’i Luanda muri Angola, bivugwa ko izo nzobere zigaga kuri ziriya ngingo ebyiri zakomojweho na Muyaya.

Kugeza ubu bisa n’aho nta cyo impande z’u Rwanda na DR Congo zirumvikana nyuma y’uko inama yo ku wa gatandatu hagati ya Nduhungirehe na Kayikwamba nta tangazo ry’ibyo yagezeho risohotse.Ibinyamakuru muri Angola bivuga ko DR Congo n’u Rwanda kugeza ubu bitarumvikana ku ngingo y’uburyo FDLR yasenyurwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *