HomePolitics

DR .Congo : ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abagore rikomeje gufata indi ntera

umuryango w’abaganga batagira umupaka , watangaje mu mwaka wa 2023 wonye ko wahaye ubufasha abantu barenga ibihumbi makumyabiri bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina muri DR Congo .

Muri raporo ya Médecins Sans Frontières (MSF) ,bavuga ko abo ari abantu babiri buri saha bakororwa ihohoterwa muri iki gihugu , kandi ko 90% bakorewe ibyo ari abo mu ntara ya Kivu ya Ruguru.

Uyu muryango kandi utangaza ko kuva watangira gukorera muri DR Congo, mu 2023 ari bwo bwa mbere wabaruye umubare munini cyane w’abantu bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Benshi mu bagore bakorewe iryo hohoterwa ni abari mu nkambi ziri mu nkengero z’umujyi wa Goma zirimo abahunze imirwano hagati ya M23 n’ingabo za leta yongeye kubura kuva mu mpera ya 2021, iyo mirwano yatumye abantu barenga igice cya miliyoni bava mu byabo bahungira i Goma no mu nkengero zaho, nk’uko ONU ibivuga.

Umwe mu bahohotewe waganiriye n’ibitangazamakuru byo muri kariya gace witwa Marie nawe yavuye imuzingo kubijyanye n’ihohoterwa yokorewe .

aho yagize ati “:Nasambanyijwe ku ngufu iwanjye. Nahungiye hano nshaka amahoro, ariko naho ndongera mfatwa ku ngufu. Buri gihe iyo mbitekereje numva nta gaciro mfite. Ngendana agahinda, nta cyizere ngifitiye abantu. Rero naje hano gusaba abaganga ubufasha. Bankoresheje imyitozo ifasha guhumeka. Irafasha”

Abatanga ubuvuzi bavuga ko bigenda bigorana kubona ibikoresho bihagije uko abakorerwa iri hohoterwa biyongera ndetse ko hari ubukene bw’ibikoresho byo kwita ku bafashwe ku ngufu ndetse ko batabona ubufasha mu by’amategeko. Ibi bisobanuye ko Maria, Anna na bagenzi babo bashobora gukomeza gufatwa ku ngufu.

MSF isaba impande zihanganye mu burasirazuba bwa DR Congo kwirinda ihohotera nk’iri ku basivile, kubahiriza inkambi bahungiyemo, kuko ibi bikorwa by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina bikabije.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *