Kuri uyu wa 30 Mata, minisitiri w’Ubutabera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Constant Mutamba yatangaje ko yasabye Sena gukuraho ubudahangarwa bwa Kabila, kugirango akurikiranweho ibyaha by’intambara no guhungabanya umutekano w’icyo gihugu.
Uyu Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yagarutse muri iki gihugu mu mwaka 2023 aho yari amaze imyaka isaga itanu mugihugu cya afurika yepfo, nyuma y’uko mumwaka wa 2018 yari avuye ku mwanya w’umukuru w’igihugu.
Ministiri w’ubutabera yavuze ko uyu Kabila ashinjwa gukorana na AFC/M23 bavuga ko ihungabanya umutekano wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ubu ikaba imaze gufata uduce dutandukanye duherereye muri Kivu yepfo muri iki gihugu.
Bimwe mubyaha Kabila ashinjwa harimo, ibyaha byibasira inyokomuntu, ibyaha by’intambara, ibyaha bigambiriye guhungabanya umuteno w’iki gihugu, afatanyije na n’umutwe wa AFC/M23.
Kabila we yatangaje ko bimwe mu byamugaruye mu gihugu cye, harimo gushakira amahoro arambye kino gihugu kimaze iminsi mu ntantambara igihanganishije n’umutwe wa AFC/M23 urwanirira uburenganzira bw’abakongomani bavuga ikinyarwanda, ndetse ukarwanya n’imitegekere mibi muri iki gihugu.
Ni mugihe uyu Kabila ndetse nishya rye PPRD bari baherutse guhakana ibivugwa ko bakorana na AFC/M23, bavugako bakoranye ibintu byaba bibi kurusha uko bimeze ubu, kandi ko ibivugwa ntaho bishingiye.
Mu mwaka wa 2001 nibwo Joseph Kabila yagiye ku butegetsi nyuma yuko uwari se yari maze kwicwa, avaho mu mwaka wa 2016, abanza guteza imyigaragambyo igamije kwanga kurekura ubutegetsi gusa nyuma aza kuvaho haba amatora ari nayo yatorewe mo perezida Felix Tshiseked uriho kuri ubu.