Dr . Bizimana yasabye urubyiruko kudaterwa ubwoba n’ibitero by’abazungu
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yabwiye urubyiruko kudaterwa ubwoba n’abazungu bakomeje kugaba ibitero ku bihugu bya Afurika.
Ibi Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu yabitangarije ubwo, yarimo kuganiriza abitabiriye ibiganiro biswe Rubyiruko Menya Amateka Yawe bateraniye mu ishuri rya Lycée de Kigali .
Aho yagize ati : “Abazungu batugabaho ibitero, ntabwo bashaka ko ibihugu byacu bitera imbere. Barashaka ko no mu mutwe wacu dukomeza kugendera mu myumvire yabo.”
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yongeye gushimangira ko umuti w’ikibazo cy’umutekano muke RDC kizakemurwa nuko abantu bose bahabwa uburenganzira Bungana .
Aho yagize ati : “Ikibazo kizakemurwa n’uko abantu twese tureshya, duteye kimwe kandi dukwiye kubahana.
“Ubu batubeshyera ko nta mabuye y’agaciro dufite, ariko nyamara ni ikinyoma. Kompanyi za mbere zicukura amabuye y’agaciro zubatswe n’Abazungu mu Rwanda.”
Ibiganiro bya “Rubyiruko, menya amateka yawe” bigamije kuganira ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi hifashishijwe gihamya z’ubuzima bw’abaganirira urubyiruko.
Bifasha mu kwigisha urubyiruko ingaruka z’amahitamo (guhitamo nabi cyangwa neza), indangagaciro zikwiye kuranga Umunyarwanda ukunda Igihugu cye (ubutwari, ubwitange no gukunda Igihugu) ziri mu byashingiweho abari urubyiruko biyemeza guhaguruka bakabohora u Rwanda ari nako bahagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi.
Ibi biganiro kandi bituma urubyiruko rurushaho gusobanukirwa uruhare rwabo mu gusigasira amateka y’u Rwanda, kurinda ibyagezweho no gutegura u Rwanda rw’ejo nk’abaragwa barwo.
