Dore urutonde rw’imijyi 10 ifite ubuzima buhenze ku isi

Buri mwaka imbuga zitandukanye zikora ibijyanye n’ibarura ndetse n’igenamigambi, ntizisiba kugereranya imwe mu mijyi yihagazeho mu bijyanye n’ubutumbagire bw’ibiciro ku bihagurishirizwa. Nubwo ibi biri tukwereka, byatangajwe n’ubushakashatsi bwo mu myaka 2 ishize, imibare iracyari hejuru cyane ugereranije na kera ubwo ibi bitabashaga kuba byakwerekanwa.

Umujyi wa Singapore muri Aziya n’uwa Zurich wo mu Busuwisi, niyo mijyi ihenze kuyibamo kurusha iyindi ku isi.

Izamuka ry’uyu mujyi wa nyuma ryatunguranye kuko wasimbutse uva ku mwanya wa gatandatu ku rutonde rw’umwaka ushize,bitewe n’imbaraga z’ifaranga ry’Ubusuwisi hamwe n’ibiciro biri hejuru by’ibiribwa, ibikoresho byo mu rugo n’iby’imyidagaduro.

Singapore yazamutse kubera guhenda mu gutwara abantu n’ibintu ndetse n’imyambaro.

Kuri uru rutonde, imijyi y’Uburusiya Moscow na St. Petersburg, yaramanutse cyane kuva Uburusiya bwatera Ukraine mu myaka mike ishize, ibintu byumvikana ko bihita bihuzwa n’urugamba rwa politiki y’ubukungu.

Umujyi wa Moscow, wavuye ku mwanya wa 105, ujya kuwa 142, mu gihe st Petersburg yo, yavuye kuwa 74 ikajya kuwa 147.

Damascus,umurwa mukuru wa Syria,niwo mujyi uhendutse kuwubamo ku isi.Hakurikiyeho Tehran muri Iran na Tripoli muri Libya.

Ibyokurya n’inzoga nibyo bihenze cyane mu mijyi yo muri Asia.

Ubu bushakashatsi bwakorewe mu mijyi 173, ikomeye aho harebwe ibiciro by’ibicuruzwa by’ingenzi ku buzima bwa muntu bigera kuri 200.

Umurwa mukuru wa Venezuela,Caracas,wakuwemo ahanini hagendewe ku mpamvu z’uko ibiciro byazamutse ku kigero cya 450% mu myaka 3 ishize.

Dushingiye ku makuru tukubwira hejuru ndetse n’andi tugutegurira ahanini avuga ku bukungu aho tuyakura mu kigo cy’inzonere mu by’ubumenyi ku bukungu (EIU) Economist Intelligence Unit) twaguteguriye urutonde rwa bimwe mu bice by’imijyi bikomeye cyangwa se bihenze kubijyanye no kubituramo cyangwa se kubihahiramo ibicuruzwa na serivise zitandukanye ni imijyi dusangamo iyiganjemo iyo ku migabane y’Uburayi na Aziya.

Imijyi 10 ihenze cyane kuyibamo ku isi

  1. Singapore
  2. Hong Kong
  3. Zurich
  4. Geneva
  5. Copenhagen
  6. Paris
  7. New York
  8. London
  9. Nassau
  10. Los Angeles

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *