Dore Urutonde rw’ibitaramo 9 wa kwitabira muri izi mpera ni ntangiro z’u mwaka
Mu mpera z’u mwaka akenshi abantu batandukanye baba bashaka gusohoka mu bikorwa bitandukanye by’imyidagaduro, hagamijwe gusoreza umwaka ndetse n’iminsi mikuru mu byishimo.
Ibi ni ibitaramo by’imbaturamugabo biteganyijwe mu mpera ndetse no mu ntangiriro z’uyu mwaka wa kwitabira.
1.Album Listening ya Bruce Melodie (21/ Ukuboza/2024), iki ni igikorwa uyu muhanzi yateguriye abakunzi b’ibihangano bye, aho azabumvisha ku muzingo w’indirimbo zisanga 17 ziri kuri arubumu ye yise “Colorful Generation” ukongeraho na bonasi y’indirimbo eshatu yageneye abakunzi be. iki kirori giteganyijwe ku itariki ya 21 Ukuboza 2024.
Uzifuza kwinjira muri iki gitaramo bizamusaba kugura itike ye hakirikare kubera ko uzayigura mbere azayigura kuri make, mu gihe uzayigura nyuma bizamusaba kongeraho amafaranga kubera ko azayigura ku giciro gisanzwe ntagabanyirizwa ribayeho, abazagura mbere 20, 000 Frw(Gold), 40,000Frw(Diamond), amatike ku giciro gisanzwe 30, 000 Frw(Gold), 40,000Frw(Diamond) , 200, 000Frw(Titanium), 100,000 Frw (Platinum).
Iki gikorwa kizabera mu nyubako ya Kigali Universe
2. Igitaramo cya Chorale de Kigali (22/Ukuboza/2024), iyi korali izaba igiye gukora iki gitaramo ngarukamwaka ku nshuro ya 12, ni igitaramo kizatangira ku isaha y’i saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kikazabera mu nyubako ya Bk Arena, amatike azaba ari 5,000Frw(Regular), 10,000Frw(Bronze), 15,000Frw(Silver), 20,000Frw(Gold i cip), 25,000Frw(Diamond), 250,000Frw(Table).
3. Itangwa ry’ibihembo bya Isango na muzika (22/Ukuboza/2024), ibi bihembo na byo biba byitezwe buri mwaka , ni ibihembo bizatangirwa muri Kigali Convention Center, iki gikorwa kandi kizahurirana no kwizihiza isabukuru y’imyaka itanu ibi bihembo bibonye izuba.
4. Igitaramo cya Israel Mbonyi (25/Ukuboza/2024), uyu muhanzi umenyererere mu indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana amaze kubigira akamenyero gutaramira abakunzi be , ni igitaramo n’ubundi azakorera mu nyubako ya BK Arena.
Abifuza kuzagura amatike ngo bazitabire iki gitaramo amafaranga make azaba ari amafaranga 5,000Frw mu gihe amenshi muri iki gitaramo azaba ari 30,000Frw,ndetse amatike yatangiye kugurwa.
5. Icyumba cya “RAP” (27/Ukuboza/2024), iki ni igitaramo kizahuza abahanzi bakomeye mu njyana ya Hip Hop mu Rwanda kikazabera Canal Olympia, kizaba kirimo abahanzi bakurikira: Rider man, Bull dogg, Diplomate, Pfla, Green P, Fireman, Danny Nanone, Jay C, Bushali, B Threy, Ish Kevin, Zeo Trap, ndetse na Logan Joe .
6. Igitamo cy’Umunyanigeria “RUGER” (28/Ukuboza/2024), ni igitaramo kizabera mu nyubako y’imyidagaduro ya Kigali Arena , kizaba kandi kimwe mu bitaramo by’imbaturamugabo bizaba bisoza umwaka.
7. Imurika rya Album y’umuhanzi Kivumbi King (28/Ukuboza/2024), ni igikorwa kizabera mu nyubako y’imyidagaduro ya Kigali Universe, ndetse uyu muhanzi yamaze gushyira ahagaragara abahanzi bazafatanya ndetse n’ibiciro by’amatike mu kwinjira muri iki gitaramo.
8.Imurika rya Album ya The Ben uzwi nka “Tiger B” (01/Mutarama/2025), ni umuzingo azamurikira abakunzi be nyuma y’imyaka isaga itanu ayisezeranyije abakunzi be, ni igitaramo kizabera mu nyubako ya BK Arena, ndetse uyu muhanzi yamaze gushyira ahagaragara ibiciro by’amatike
Itike y’amafaranga make muri iki gitaramo iri kugurishwa 5, 000 Frw mu gihe itike y’amafaranga menshi iri kugurishwa amafaranga 1,500,000Frw, kikaba igitaramo kitezwa na benshi.
9. Igitaramo cya Dr Jose Chameleone (03/Mutarama/2025), ni igitaramo azakorera mu nyubako ya Kigali Universe, uyu Munya-Uganda aje gutaramira mu Rwanda nyuma na Sheebah Karungi uhaheruka.