Dore urutonde rw’abashobora gusimbura Eric TenHag wicariye intebe ishyushye

Ikipe ya Manchester united biravugwa ko yatangiye gukora urutonde rugari rw’abatoza bashobora gusimbura umuholandi Eric Tenhag nyuma yuko umusaruro we wo mu kibuga ukomeje kugererwa ku mashyi haba muri shampiyona ndetse n’amarushanwa nyaburayi iyi ikipe yitabiriye .
Muri Gicurasi nibwo Sir Jim Ratcliffe usanzwe uri mu bafite imigabane myinshi muri kompanyi ya Ineos ifite mu nshingano ibijyanye n’ibikorwa bya siporo mu ikipe ya Manchester united nibwo bahisemo icyemezo cyo gukomezanya n’umuholandi Eric TenHag nyuma yuko baje gusanga akiri umuntu watanga umusaruro kuri ako kazi maze bamwongerera amasezerano mu nama yabereye muri hotel iherereye kirwa cya Ibiza cyigenzurwa n’ubwami bwa Esipanye .
Gusa kuri ubu bisa nkaho igitutu cy’abafana cyamaze gutangira kuzamuka no mu buyobozi bukuru kuko kuri ubu hari amakuru avuga ko ubuyobozi bwa Manchester united bwamaze gutunganya urutonde rugari rw’abarimo Xavi Hernandez wahoze utoza Fc Barcelona, Thomas Frank utoza ikipe ya Brentford , Ruben Amorim wa Sporting Lisbon n’umunya -Croatia Edin Terzic utoza ikipe ya Borussia Dortimund .
Igisubizo cya TenHag mu kiganiro n’itangazamakuru ubwo yari abajijwe kucyo avuga ku biheruka kumuvugwaho ko ejo hazaza he nk’umutoza wa United hakomeje kujya mu marembera , TenHag ntiyazuyaje kwita ibi byose ikimeze nk ‘imigani miremire nk’imwe ya Bakame na Bihehe n’ibinyoma byambaye ubusa.’
Gusa kurundi ruhande Tenhag yahesheje iyi ikipe ibikombe bya FA ndetse na Carabao Cup ndetse kuri ubu bisigaye ari intwaro rukumbi uyu muholandi ari kwitwaza igihe haba hari umushoyeho intambara yo kwerekana umusaruro we muri iyi ikipe mu gihe cy’imyaka ibiri amazemo ndetse ibi bikombe bivugwa ko byazaniye iyi ikipe agera kuri miliyoni 600 z’amapound.
Muri izi mpera z’iki cyumweru , TenHag araza kuba yagiye gusura ikipe ya Westham kuri sitade ya London Stadium iherereye mu murwa mukuru w’ubwongereza Londres muri shampiyona y’igihugu y’abongereza .
