Dore uko Ibikomerezwa bitandukanye ku isi byakiriye intsinzi ya Donald Trump !

Abayobozi b’ibihugu bikomeye ku isi bakomeje gushimira Donald Trump nyuma yuko ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika Associated Press byatangaje ko uyu mukandida w’ishyaka ry’abarepubulikani,witwa Donald Trump yatsinze amatora y’umukuru w’igihugu ya Leta zunze ubumwe z’Amerika , nyuma yuko bishya bishyira kubona intsinzi ye muri Leta ya Wisconsin ihita ituma agwiza amajwi 270 y’amatora akenewe kugira ngo agaruke muri White House.
Mu masaha akuze yo ku munsi wejo , Trump yavugiye mu gace ka West Palm Beach, ho muri leta ya Floride, mbere yuko ibisubizo biheruka gusohoka bijya ahagaragara ko yemereye abanyamerika kuzana muri Amerika icyo yise “ibihe bya zahabu” bizarangwa n’umutekano ndetse no gushyira iherezo ku bibazo birimo iby’abimukira muri iki gihugu ndetse n’amahoro ku isi byumwihariko ku bijyanye n’intambara yo muri Ukraine .
Uwo bahanganye akaba n’umukandida w’ishyaka riharanira demokarasi witwa Kamala Harris ntaragira icyo atangaza ku biri kuva muri aya matora gusa ariko biteganijwe ko aza kuvuga kuri uyu munsi.
Kuri uyu wa gatatu, abayobozi batandukanye hirya no hino ku isi bihutiye gushimira Trump mu gihe amajwi yarimo kubarwa nyuma yuko akoze igisa nko gutsinda hakiri kare cyane .
Ku ikubitiro , Minisitiri w’intebe wa Israel witwa Benjamin Netanyahu yanditse ku urukuta rwe rwo ku rubuga nkoranyambaga rwa X.
Aho yagize ati: “Twishimiye ko umunyamateka yagarutse cyane! Kugaruka kwawe muri White House bitanga intangiriro nshya kuri Amerika kandi ni intambwe ikomeye mu bufatanye bukomeye hagati ya Isiraheli na Amerika. Iyi ntsinzi nini! Mu bucuti nyabwo bwacu . ”
Ku wa kabiri, Isiraheli Katz wagizwe minisitiri w’ingabo nyuma yuko Netanyahu yirukanye uwahoze kuri uyu mwanya witwa Yoav Gallant, yagize ati: “Twese hamwe, tuzashimangira ubumwe bw’Amerika na Isiraheli, tugarure imbohe zafashwe , kandi duhagarare dushikamye kugira ngo dutsinde umurongo w’ibibi uyobowe na Irani”.
Umwami Emir Sheikh Tamim bin Hamad Al-Thani wa Qatar yavuze ko ategereje kuzongera gukorana na Trump mu guteza imbere umutekano haba mu karere ndetse no ku isi hose.
Perezida Abdel Fattah el-Sisi wa Misiri yavuze ko yizeye ko kugaruka kwa Trump muri White House bishobora gufasha kuzana amahoro mu burasirazuba bwo hagati.
El-Sisi yagize ati: “Ndamwifuriza gutsinda… kandi ntegerezanyije amatsiko kugera ku mahoro ahamye hamwe nawe, gushimangira umutekano mu karere no gushimangira ubufatanye bufatika hagati ya Misiri na Amerika .”
Guverinoma y’abatalibani [ Afghanistan ] ivuga ko yizeye imikorere mishya mu mibanire na Amerika nyuma yo gutsinda kwa Trump.
Umuvugizi wa Minisiteri y’ububanyi n’amahanga wa Afghanistan , Abdul Qahar Balkhi, kuri X yavuze ko bizeye ko ubuyobozi bwa Trump buzafata ingamba zifatika zigana ku iterambere rifatika mu mibanire y’ibihugu byombi, kandi ko ibihugu byombi bizashobora gufungura indi paje y’umubano uhamye hagati y’ibihugu byombi .”
Mu kiganiro n’abanyamakuru, umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga w’ubushinwa witwa Mao Ning yagize ati: “Politiki yacu kuri Amerika ihoraho.”
Yongeyeho ati: “Tuzakomeza kureba no gukemura inzitizi mu mubano w’Ubushinwa na Amerika dukurikije amahame yo kubahana, kubana mu mahoro ndetse n’ubufatanye bushingiye ku nyungu z’impande zombi .”
Perezida Volodymyr Zelenskyy wa Ukraine we yanditse kuri X. Ati: “Nishimiye ubwitange bwa Perezida Trump mu nzira y’amahoro . Iri ni ryo hame rishobora kuzana amahoro muri Ukraine hafi. ”
“Dutegereje ibihe by’Amerika ikomeye muri Amerika iyobowe na Perezida Trump. Twishingikirije ku nkunga ikomeje gushyigikirwa na Ukraine muri Amerika. ”
Kurundi ruhande Umuvugizi wa Kreml [Uburusiya ], Dmitry Peskov, yabwiye abanyamakuru ko atazi gahunda zose ziri gutegurwa na Perezida Vladimir Putin zo gushimira Trump kubera ko Amerika ari “igihugu kitagira inshuti”.Peskov yagize ati: “Tuzafata imyanzuro ishingiye ku ntambwe zifatika n’amagambo afatika azaba yagaragajwe na Amerika .
Trump w’imyaka 78, amaze kuba umukandida mu matora inshuro eshatu (3) , Trump ubwo yari mu kiganiro n’ikinyamakuru cyitwa Sinclair Media Group, yabajijwe niba ateganya kongera kwiyamamaza ubwo yaba atsinzwe na Visi Perezida Kamala Harris, umukandida w’ishyaka ry’Abademokarate.
Yasubije ko atabiteganya kuko atekereza ko bizaba birangiye, gusa yongeraho ko ishyaka rye ryizeye intsinzi muri aya matora .Mu busanzwe amategeko y’Amerika, ntiyemerera Umukuru w’Igihugu kuyobora manda zirenze ebyiri, bityo nubundi Trump wayoboye Amerika manda imwe ndetse akaba yizeye intsinzi, aramutse ayegukanye ntabwo yaba yemerewe kwiyamamaza mu 2028.