Dore uko hirya no hino mu Rwanda hizihijwe umunsi mpuzamahanga w’umugore
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 8 Werurwe 2025, u Rwanda rwifatanyije n’Isi mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore.
Ibirori byo kwizihiza uyu munsi no kuzirikana ibikorwa by’indashyikirwa abagore bakomeje kugeza ku Rwanda biri kubera hirya no hino mu Gihugu ku nsanganyamatsiko igira iti ‘Umugore ni uw’agaciro’. Ku rwego rw’Igihugu, uyu munsi wizihirijwe mu Murenge wa Hindiro, Akarere ka Ngororero.
Mu Karere ka Kamonyi, ahizihirijwe Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo, ibirori byabimburiwe no gutuza uwitwa Mukantwari Adela wo mu Murenge wa Gacurabwenge.
Uyu mugore avuga ko yishimiye kwizihiza uyu munsi atuye iwe nk’icyifuzo yari amaze imyaka agaragariza ubuyobozi.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yamusabye kugira umwete wo gukora akiteza imbere kuko inzu yahawe ari urufatiro rukomeye rw’ubuzima.
Kurundi ruhande ,bamwe mu bagore bo mu Karere ka Nyagatare bavuga ko bahinduye imyumvire bagakora imirimo yakorwaga n’abagabo, ndetse ngo uru rugendo rw’imyaka 30 ishize Igihugu kibohowe rwahaye umugore ibisabwa kugira ngo ahindure imyumvire.
Imirimo bavuga ko yakorwaga n’abagabo ubu bakaba basigaye bayikora, yabafashije kwiteza imbere n’imiryango yabo ndetse n’Igihugu muri rusange.
Mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore mu Mujyi wa Kigali, abagore 9 bo mu Murenge wa Nyarugunga bahawe imashini zo kudoda imyenda kugira ngo bikure mu bukene ndetse banahabwa ibikoresho bibafasha kurwanya imirire mibi.
Mu Murenge wa Kanombe, abagore bagera kuri 23 bahawe inkunga y’amafaranga asaga miliyoni 2Frw yo gukora imishinga ibateza imbere. Abahagarariye abandi muri iyi mirenge mu Nama y’Igihugu y’Abagore bibukije abagore bakiri bato ndetse n’abakobwa ko bakwiye gutinyuka no kwisobanukirwa.